Canada: Umunyarwandakazi Sheila Ingabire-Isaro yabaye ishema ku rwamubyaye kubera ubuhanga muri film

Nyuma ya Ncuti Gatwa, Trezzo Mahoro na Lionël Ruzindana; umukobwa w’umunyarwandakazi Sheila Ingabire-Isaro uba muri Canada nawe akomeje kwigaragaza mu gukina sinema.

Sheila Ingabire-Isaro azwi muri filime zitandukanye zirimo ‘Self Made: Inspired by the Life of Madam C.J. Walker’ yagiye hanze mu 2020, ‘Coroner’ yagiye hanze mu 2019, ‘ Baroness Von Sketch Show’ yagiye hanze mu 2016 ndetse ubu agiye kugaragara muri filime yitwa ‘21 Black Futures’ iratangira vuba guca ku rubuga rwa CBC Gem rwo muri Canada aho uyu mukobwa asanzwe aba.

Isaro agaragara mu gice cya gatatu cy’iyi filime, ivuga ku musanzu w’abakurambere b’Abanyafurika wagize ku hazaza hababakomotseho.

Uretse uyu munyarwandakazi, iyi filime yakinnwemo n’abandi bakinnyi barimo Lovell Adams-Gray, Philip Akin, Uche Ama, Akosua Amo-Adem, Prince Amponsah, Natasha “Courage” Bacchus, Lisa Berry, Adeline Bird, Amanda Cordner, Daniel Faraldo n’abandi.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru Shedoesthecity, yabajijwe ikintu abantu bagakwiye kujya bitondera, mu gusubiza avuga ko abantu bakwiriye kujya batekereza mbere yo kuvuga.

Icyo gihe yagize ati “Ikintu abantu bagakwiye guha agaciro ni impuhwe. Tugomba kujya dufata igihe kinini cyo gutekereza mbere yo kuvuga kubera ko tuba tutazi ibyo abandi bantu banyuzemo. Kugira impuhwe bisobanuye kugira icyumba mu mutima wawe ukumva abandi ndetse ukagerageza kwicisha bugufi. By’umwihariko mu isi tubamo uyu munsi ni ingenzi cyane.”

Isaro icyo gihe yavuze ko igitabo cya Immaculée Ilibagiza yise ‘‘Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust” kirimo ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside n’uko yatanze imbabazi, kiri mu bifite icyo bisobanuye bikomeye kuri we.

Sheila Ingabire-Isaro yavukiye mu Rwanda mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mama we yamuhunganye n’abandi bavandimwe batanu. Yasoje amashuri mu 2017 muri George Brown Theatre School aho yize ibijyanye no gukina ikinamico na filime.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *