Byiringiro Johnson yatangiye gushyira hanze imivugo ye ahereye kuwo yise ‘Intwari Nziza Ibereye U Rwanda: Paul Kagame’

Umuhanza akaba n’umusizi Byiringiro Johnson yatangiye gushyira ibihangano bye hanze ahere ku mivugo aho yasohoye uwo yise “Intwari Nziza Iberey U Rwanda Paul Kagame”

Nk’uko tubikesha Isi ya Muzika, Byiringiro afite imivugo irenze umwe kuko ngo hari n’undi yise ‘Reka Ndate Urwatubaye’ kimwe na ‘Reka Turwanye Ibiyobyabwenge’.

Iyo mivugo yindi ibiri tuvuze hejuru ntarayishyira hanze ku mugaragaro n’ubwo yamaze kuyitunganya. Uyu musore wavukiye I Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo ahitwa mu Kanazi, afite imyaka 25.

Yabwiye Isi ya Muzika ko yatangiye ibyo gukoreshaimpano imurimo kuva mu mwaka wa 2017. Uretse iyo mivugo itatu, Byiringiro anafite indirimbyo yitwa “Rwanda Nziza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *