Bana Pro yahuje Bomaye na Paulin bahoze muri Mirror Empire na Alain bakora Real Kings nshya

Nyuma yo gusenyuka kwa The Yego na Mirror Empire zakurikiye Real Kings, hari hamaze kugaragara icyuho muri muzika ya Kamembe ku buryo byahagurukije  Producer Bana akiyemeze gushyiraho ake hanyuma ahuza Paulin na Bomaye bahoze mu itsinda Mirror Empire biyunga kuri Alain wahoze muri Real King bakora Real Kings nshya ijyiye gufashwa na Bana pro mu bikorwa bwa muzika bya buri munsi.

Kuri Bana pro, ngo ni ibintu byamusabye gutekereza akibukako n’ubundi Paulin yahoranye na Alain muri Real Kings ubwo bayitangiraga ari batatu. Kuba rero Paulin yarabaye muri Real Kings akaza no kuba muri Mirror Empire ni ikigaragaza isano ayamatsinda abiri yari afitenya.

Ubwo itangazamakuru ryabazaga Bana pro niba icyatumaga ayo matsinda yose atamara kabiri hari aho cyagiye yasubije muri aya magambo: “Umuziki wa Kamembe ndawuzi. Akenshi ibyo mu matsinda byicwa no kutagira imirongo njyenderwaho, amafarana n’ibindi bijyane n’imikorere. Byose byabayeho ngo bitwigishe kandi twaraganiriye bihagije. Ubu dutangire indi nkuru nshya kandi twifuza ko izaba imfashanyigisho

Image may contain: Bana Pro, sitting and shoes

Bana Pro, nyiri Super Eagles ari no mu bahatanira igihembo cy’uwafashije imyidagaduro kuri Kivu Awards 2019

Yakomeje avuga ku bijyanye n’ibyo azafasha Real Kings ku buryo bazerekana ibihwanye n’impano bifitemo cyane ko ntawuzishidikanyaho. Bana yagize ati: “Icya mbere ni ibikorwa, ku muhanzi rero ni indirimbo kandi ziri kurwego rwo guhatana. Ikindi ni ugutegura ibitaramo no gushaka ibiraka. Tugomba kubanza gukora tukiyereke abantu, ibindi bizaza nyuma.”

Bana pro, nyiri Super Eagles yavuze ko yagiranye n’aba basore amasezerano y’igihe gito cyizwe icy’igerageza. Amakuru agera ku Isi.rw ni uko aya masezerano ari hagati y’amezi ata n’atandatu. . Ku ntangiriro, Real Kings bahise bashyira hanze indirimbo nshya bise Sofia.

Umva Sofia, indirimbo ya mbere ya Real Kings nshya. Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *