B Ross yashyize hanze indirimbo ‘Ngire Nte’ yakoranye na Peace Thaidi

Mu bikorwa bitandukanye umurappri B Ross arigukora, harimo indirimbo afatanya n’abandi bahanzi aho nyuma ya Dance yakoranye na G Burce ubu hagezweho ‘Ngire Nte” yakoranye n’umuraperikazi Peace Thaidi.

Ngire nte ni indirimbo yari imaze hafi amezi atanu muri muri studio yo kwa Boston. Yakozwe mu mpeshyi ubwo Peace Thaidi yari afite ibitaramo muri Nyamasheke na Rusizi.  B Ross avuga ko yari yanze kuyishyira hanze kuko yari afite indi ndirimbo nshya yitwa Dance yakoranye na G Bruce.

Ngire Nte ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku buzima, imitekerereze, imyitwarire n’ibindi bigaruka mu buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko ariko bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

Mu bitero, B Ross na Peace Thaidi bagaruka ku buryo abantu cyane cyane urubyiruko bahindutse kubere ikoranabuhanga. Mu nyikirizo ho, Peace Thaidi avuga ko nta yandi mahitamo ahari.

Inyikirizo :

“Ngirente, nkore iki, ko n’ubwo bitwica hari abo bikiza…..

Akaje karemerwa – Ngire nte.”

Yatunganyirijwe muri Boston Record, ikozwe na Boston pro. Yanditswe na B Ross n’abasangirandendo be bo muri Treaty Boys hamwe na Peace Thaidi. B Ross aririmba igitero cya mbere mu gihe inyikirio n’igitero cya kabiri ari na cyo cya nyuma biririmbwa na Peace Thaidi

Nk’uko bitangazwa na Isi ya Muzika, B Ross ni umwe mu bahanzi bo muri Kinyaga bazagaragara mu bitaramo byo kumurika album ya mbere ya Peace Thaidi izamurikwa mu Kuboza 2019.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *