Arsenal: Babiri muri ba myugariro bari bakomeye bari mu nzira zisohoka mbere y’uko isoko rifungwa

Ikipe ya Arsenal FC itaragaragaye ku isoko nk’uko abakunzi bayo babyifuzaga igiye kubura ba myugariro babiri barangajwe imbere na kapiteni Laurent Koscielny na Karl Jenkinson bamaze kumvikana n’amakipe bazerekezamo mbere y’uko isoko rifungwa.

Abakunzi n’abafana ba Arsenal bamaze kwakira ko uwari kapiteni wabo Laurent Koscielny azasohoka muri iyi kipe ndetse amakuru mashya avuga ko we yamaze no kumvikana na Bordeaux y’iwabo mu Bufaransa.

Uyu mugabo w’imyaka 33 biteganyijwe ko kuri uyu munsi ariho akora ibizami by’ubuzima. Ikipe ya Boredeaux ngo yemeye gutanga ikiguzi cya miliyoni zikabakaza eshanu kuri uyu mugabo wari umaze imyaka icyenda I London.

Indi nkuru nshya ni uko umusore w’imyaka 27 Karl Jenkinson ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo na we yaba ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Nottingham Forest. Igiciro Arsenal yifuza ni nk’icya Koscielny. Jenkinson kandi ngo arifuzwa cyane na Crystal Palace kimwe na West Brom.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *