Amakuru y’iyegura rya Twagirayezu, yatangajwe

Amakuru y’iyegura rya Twagirayezu, yatangajwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwarakomezaga gutangaza ko ibaruwa ye batari bayibona nubwo uyu mugabo yari yarangije kuyitanga.

Twagirayezu wari umaze amezi atatu kuri uyu mwanya, amakuru agera kuri FunClub atangaza ko mu ibaruwa yatanze y’ubwegure ngo yatangaje ko yabonye imirimo imutunguye irimo isoko yatsindiye bisaba ko yakwitabwaho cyane bityo umwanya ukaba ari muto kuri we.

 

Uyu nyuma yo kwiga ku bwegure bwe, Rayon Sports ikaba yashyize itangazo hanze rishimingira ibi aho bagize bati: “Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bayo n’abakunzi bayo ko bwakiriye ibaruwa yo kwegura kwa Twagirayezu Thadee wari vice perezida wayo weguye ku mpamvu ze bwite.

Ibaruwa isaba kwegura kwa Twagirayezu Thadee yakiriwe inemezwa na komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019.

Umuryango Rayon Sports irashimira byimazeyo ubushake n’ubwitange bwa Twagirayezu Thadee mu myaka amaze ku buyobozi bwayo”.

 

Thadée(ibumoso) yeguye ku mirimo ye muri Rayon Sports

Uku kwegura kwa Thadee kukaba kuje mu gihe muri iyi kipe hari hamaze iminsi kutumvikana hagati ya perezida wayo Sadate Munyakazi washinjije visi perezida we Prosper gutsindisha ikipe no kuyirya mu gihe uyu muyobozi na we yahise amujyana mu butabera amushinja kumusebya mu ruhame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *