Amafoto: Abahanzi n’abanyamakuru batsinzwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke 14-1

Mu rwego rwo kwakira abanyeshuri b’ I Nyamasheke baje mu biruhuko bisoza umwaka wa 2019, ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke cyateguye umukino wagihuje n’abahanzi bishyize hamwe n’abanyamakuru Kucyumweru cyo kuwa 17 Ugushyingo 2019 maze umukino urangira ibyo byamamare binyagiwe ibitego 14-1.

Ni umukino wabereye ku kibuga giherereye I Nyamasheke ahazwi nko mu Mataba. Ikigo cy’urubyiruko cyifashishije ikipe isanzwe ikinira aho giherereye ku Rwesero. Ku rundi ruhande, hari abahanzi bo mu karere ka Nyamasheke hamwe n’abanyamakuru bane barimo n’abakorera I Rusizi.

Boston wari witezweho ibitangaza ku ruhande rw’abahanzi byarangiye yifashe atyo

Muri uwo mukino watangiye saa 14:30, watangiye bigaragara ko abahanzi n’abanyamakuru nta myitozo bakoze ku buryo banasimbuje abakinnyi babiri mu minota icumi ya mbere.  Iminota 45 ya mbere yashize ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke kimaze gutsinda ibitego  6-1.

Mu gice cya kabiri umunaniro wari wose ku ruhande rw’aba bahanzi n’abanyamakuru ku buryo muri iyo minota 45 ya nyuma ikigo cy’urubyiruko cyabonye ibindi bitego 8, umukino urangira ari 14-1.

N’ubwo bari banyagiwe, nyuma y’umukino aba bahanzi bagiye kwinegura, baniyemeza kuzishyura ibi bitego mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ubwo abanyeshuri bari mu bizamini bya leta bazaba baratashye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *