Amadeni ikipe ya Sporting Lisbon ifite agiye kubera Manchester United inzira iharuye

Ikipe ya Manchester United imaze igihe igaragaza ko ko yifuza umukinnyi wo hagati ndetse bakanatobora bakavuga Bruno Fernandes ariko ikipe ye ya Sporting Lisbon ikagorana none umwenda w’amayero agera kuri miliyoni 57 iyi kipe ifite urabategeka kugurisha uyu musore byatumye Manchester ijya mu mwanya mwiza wo kubona uyu musore.

Manchester United igaragaza ko ikeneye umukinnyi uza kongera imbaraga mu kibuga hagati cyane cyane ko Paul Pogba ashobora kubacika igihe icyo aricyo cyose. Bruno Fernandes ni umwe mu barambagijwe igihe kinini ariko Sporting Lisbon ikamuryamaho.

Inkuru ya O Jogo mu rurimi rw’ikinya-Portugal ivuga ko S. Lisbon bafite igitutu cyo kwishyura ideni rya miliyoni 57 z’amayero bityo bakaba bafunguye amarembo ku ikipe iyo ariyo yose yifuza uyu musore.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *