ADEPR Cyirabyo bateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu

Kuva kuwa 06 kugera kuwa 08 nzeri 2019, ku mudugudu wa Mutara paruwasi ya Cyirabyo ihererey mu murenge wa Mururu akarere ka Rusizi bateguye igiterane gifite intego yo kubwira abantu ku byo kwita ku bugingo bwabo ndetse n’imibiri yabo nk’uko tubisanga mu gitabo Cy ‘ Abatesaloniki I (5:23).

Muri icyo giterane kizajya gitangira saa tatu  za mu gitondo, hazaba harimo abavuga butumwa batandukanye nka Pasteur Hobesi ndetse na Evangelist Binguyeneza Daniel.

Muri icyo  giterane kandi hazaba harimo ibyo kurya by’umwuka ndetse n’abaririmbyi batandukanye nka korali Abakorera Yesu yo muri ADEPR /Rukurazo (mu mujyi wa Kigali), Korali Urumuri yo kuri Mont Cyangugu na korali Umucyo yo muri ADEPR Kamembe n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana ryo muri ADEPR Cyirabyo ryitwa Elohimu WorshipTeam.

Image may contain: 2 people, people smiling, text

Kanda hasi yumve indirimbo zigize album Imbabazi z’Imana ya  korali  Nzahindurirabantukuriyesu. Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *