‘Abasore beza ni ibigwari mu gutera akabariro’ amagambo yaciye icyamamarekazi mu rusengero

Nyuma yokwikoma abasore n’abagabo bafite igikundiro akavuga ko ntacyo baba bishoboreye mu gitanda, umunya-Ghana ukina filime witwa Xandy Kame yavuze ko yacitse mu rusengero kubera amagambo y’abakirisitu no kwivanga mu bitabareba.

Mu kiganiro yagiranye na Zionflex, Kame yavuze ko atari umupagani ahubwo yahisemo kujya yigumira mu rugo ntajye mu nsengero kuko haba amagambo menshi yibasira abantu.

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka  Xandy Kame yateje urujijio ubwo yavugaga ko abagabo n’abasore beza ku mubiri baba ari abanyantege nke mu bijyanye no gutera akabariro.

Aha, uyu mugore yavuzeko ba basore ubona badasamaje aribo bagabo ba nyabo mu bitanda. Mu kiganiro kivuga ku mibonano mpuzabitsina yagiriye kuri televiziyo imwe  y’iwabo muri Ghana, Kama yagize ati: “Bamwe mubona ari beza ntibajya barenza umunota umwe, ntibageza umugore ku byishimo bya nyuma. Abo mubona badasamaje nibo bagabo kurushaho.”

Ni mu iri ibi biganiro uyu mugore Xandy Kama yanakomoje ku mukinnyi wa filime wo muri Kumawood witwa Bill Asamoah akavuga ko nta kigeda mu gitanda.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *