Yvan Buravan n’abacuranzi be berekeje muri Cote d’Ivore

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco rya muzika riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika rizwi nka FEMUA (Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo) riratangira uyu munsi kujyera kuwa 28 Mata 2019.

FEMUA (Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo) ni iserukiramuco rya muzika risanzwe ribera mu mujyi wa Abidja ho muri Côte d’Ivoire, iri rikunze kwitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika.

Ku mugoroba weelo Kuwambere tariki 22 Mata 2019 nibwo Yvan Buravan yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Cote d’Ivoire aho yitabiriye iri serukiramuco rya FEMUA, Yvan Buravan yerekeje muri Cote d’Ivoire nyuma y’amasaha make cyane yari amaze I Kigali dore ko yari avuye i Paris aho yakoreye igitaramo akanashyikirizwa igihembo cya Prix Decouvertes yatsindiye mu mwaka wa 2018.

Byitezwe ko Yvan Buravan azatarama muri iri serukiramuco tariki 26 Mata 2019 mbere y’uko agaruka mu Rwanda aho akazaba asa n.usubitse ingendo yari amazemo igihe kingana hafi n’amezi atatu.

Iri serukiramuco rya FEMUA rifite amateka ko ariryo ryaguyemo Papa Wemba mu mwaka wa 2016 ubwo yari ku rubyiniro akikubita hasi agahita yitaba Imana.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *