Yabetinze umugore we ngo natsindwa bamusambanye, aratsindwa, abatsinze begukana ibyabo

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Umugabo wafashwe nk’inyamaswa-muntu ariko kandi akaba anashinjwa ibyaha by’ihohota rishingiye ku gitsina no kubangamira uburenganzira bwa muntu  yabetinze umugore we maze aratsindwa birangira abamutsinze babiri basambanyije umugore we ishuro ebyiri ku ngufu mu gihugu cy’ Ubuhinde ahitwa Uttar Pradesh.

Bivugwa ko uwitwa Arun usanzwe ari inshuti y’uru rugo hamwe na Anil ufitanye amasano n’uyu mugabo ari bo batsindiye kuryamana n’uyu mugore w’inzirakarengane. Aba bagabo babiri bari basanzwe baza muri uru rugo bakahasindira bakanahakinira urusimbi.

Nyuma yo gutsindwa, nyamugabo yatanze umugore arasambanywa. Nyuma yo gusambanywa ku ngufu, umugore agahinda karamwishe maze ava muri urwo rugo ajya mu miryango w’iwabo. Nyuma gato umugabo yamusanzeyo amusaba imbabazi avuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Umugore yatanze imbabazi, ajya mu modoka y’umugabo we basubirana mu rugo. Bajyeze mu nzira, ba bagabo batsindiye uyu mugore bahise bongera kumusambanya ku ngufu bwa kabiri.

Inkuru ya NDTV.com ivuga ko Police yahise yinjira mu kibazo nyuma y’uko uyu mugore yabiyambaje. NDTV ntiyigeze itangaza amazina y’uyu mugabo hamwe n’umugore we.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *