Volleyball: Ubukererwe bwa FRVB nibwo bwatumye umukino wa Institut Ste Famille Nyamasheke na UR CMHS utaba

Kuwa 08 Gashyantare I Nyamasheke hari hategerejwe umukino wa Volleyball mu cyiciro cya kabiri mu bari n’abategarugori aho Institut Ste Famille Nyamasheke bagombaga kwakira UR CMHS gusa uyu mukino ntiwabaye kuko abari n’abategarugori b’ iyi Kaminuza y’u Rwanda batabonetse ngo biturutse ku kuba baramenyeshejwe iby’uyu mukino bitinze bityo bakabura uko basaba amafaranga yo kuwitegura.

mu kiganiro n’umutoza wa Institut Ste Famille Nyamasheke witwa Donacien mbere gato y’amasaha umukino wari  uteganyijweho, yatubwiye ko nta mukino uhari kuko ikipe bagombaga gukina itaribuze.

Donacien yagize ati: “Umukino wacu ntukibaye ku munsi wari uteganyijweho. Ikipe twagombaga gukina yatumenyesheje ko itaboneka kuko uyu mukino bawumenye batinze bityo bakabura uko basaba amafaranga muri finance. Twabiganiriyeho na FRVB bityo umukino urasubikwa.”

Nk’uko byagaragaraga kuri twitter ya fedarasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) uyu mukino wari uteganyijwe Kuwagatandatu wo kuwa 08 Gashyantare 2020 ukabera I Nyamasheke muri Institut Ste Famille Nyamasheke saa 11:00.

Image

Mu bari n’abategarugori, icyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball kirimo amakipe atandatu ariyo: Institut Ste Famille Nyamasheke, GS St Joseph Kabgayi, GS St Aloys Rwamagana, Ecole St Bernadette Rwamagana na Kaminuza y u Rwanda ifitemo amashami abiri ariyo CMHS n’ishami ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *