Umuti w’ikibazo cy’izamu rya Chelsea FC uzava muri Manchester Utd, Atletico Madrid cya Ajax

Nyuma yo kugaragaza kutishimira imyitwariye y’abanyezamu be, umutoza wa Chelsea FC Frank Lampard  amaze kugaragaza ko igisubizo kigomba gushakirwa hagati ya Andre Onana wo muri Ajax , Jan Oblak wo muri Altetico Madrid cyangwa Dean Hendersonwa Manchester United.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka w’imikino, Frank Lampard yahisemo kwicaza umuzamu wa mbere uhenze ku Isi Kepa Arrizabalaga, amusimbuza Willy Caballero. Mu gihe gito, Caballero ntiyatinze kwerekana ko atari umunyezamu wa mbere.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Mirror cyavuze ko amahitamo ya mbere Lampard afite ari ukongera guhendwa ariko bakabona umunyezamu Jan Oblak ukinira ikipe ya Atletico Madrid yo muri Esipanye.

Ku myaka 27, Oblak afite amasezerano muri Atletico azarangira muri 2023. Ibyo bitumaa aba banya-Esipanye bifuza miliyoni 120 z’amayero.

Football Espana bo bavuga ko umunya-Cameroon Andre Onana ukinira ikipe ya Ajax yo mu  Buholandi ari kurwanirwa bikomeye n’amakipe ya Chelsea FC hamwe na FC Barcelona ishobora kubura umudage Ter Stegen.

Ku rundi ruhande, Daily Star bavuga ko ikipe ya Chelsea irigucungira hafi ibya Dean Henderson, umuzamu wa Manchester United ariko utijwe muri Sheffield United.

Umva imwe mu ndirimbo zanditse mu buryo buhuza ahashize na n’ubu

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *