Umunya-Brazil Neymar Jr Sontos yateye PSG utwatsi

Rutahizamu ukomoka muri Brazil Neymar Jr Santos yakuriye inzira ku murima ikipe ye ya PSG ababwira ko adashoboro kongera amasezerano bafitenye ubwo bamusabaga kuvugurura asanzwe azarangira muri 2022.

Uyu mugabo wageze I Paris avuye muri FC Barcelona, ntiyigeze ahirwa nk’uko yabitekerezaga kuko yasohotse muri FC Barcelona ahunze Lionel Messi, ahitamo kujya aho nawe azaba umwami.

Uretse ibibazo by’imvunee no kudakundwa n’umuryango mugari wa PSg ahanini kubera imyitwarire, Neymar yanagowe n’umwenegihugu Kylian M’bappe, arabihirwa ku buryo yanashetse kugaruka muri Esipanye cyane ko amakipe nka FC Barcelona na Real Madrid yombi yamushakaga.

Ikipe ye ya Paris Saint Germain yamukomeyeho ndetse amakuru ava I Paris yavugaga ko bashetse kumwongerera amasezeran ariko akaba yamaze kubabwira ko bidashoboka.

Neymar ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi  wa mbere waguzwe menshi mu mateka y’Isi, afitanye amasezerano n’iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa azarangira muri 2022.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *