Rusizi: Motel Rubavu muri gahunda yo gutumira abahanzi bakomeye buri weekend

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Rusizi ni akarere kagizwe n’imirenge 18 kakaba gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 500, uyu mujyi wa Rusizi uri mu mijyi itandatu yatowe na guverinoma y’U Rwanda nk’umujyi uzunganira Kigali umurwa mukuru w’igihugu cy’U Rwanda. Ni umujyi ukora ku mipaka ibiri uw’igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya congo ndetse n’igihugu cy’ Uburundi. Bimwe mu bikorwa byateye imbere harimo n’imyidagaduro aho usanga ari hamwe mu turere tuvukamo ibyamamare mu myidagaduro nka Mani Martin,Munyenshoza Dieudonne,Samusuri,Marchal Ujeku,Jim Gatete,Miss Channel,Mihigo Francois n’abandi.

Ni akerere kagendwa cyane yaba abanyamahanga cyangwa n’abanyarwanda bo mu tundi turere bahakorera imirimo itandukanye, uko bahagenda ninako bifuza ibikorwa by’imyidagaduro bibafasha kuruhuka neza.

Motel Rubavu ni Motel imaze imyaka myinshi itanga service zitandukanye zirimo: amacumbi,Bar,Restaurant,Sauna na Massage,ndetse by’umwihariko ikaba ifasha abantu kwidagadura aho kuva mu ntangiriro z’ukwa gatandatu kuzageza mu kwa cumi n’abiri yabateguruye gahunda y’ibitaramo bya buri weekend bizajya bitumira abahanzi bagezweho mu gihugu bakaza gususurutsa abanyarusizi.

Muri weekend zishize muri Motel Rubavu hataramiye abahanzi barimo Mr Kagame,Mico The Best,Dream Boyz,ababyinnyi bakomoka mu gihugu cya Uganda ndetse n’abandi.

biteganyijwe ko ku kuwa gatandatu  tariki 08 kamena 2019 hazatarama umuhanzi SOCIAL MULLA umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iyi minsi cyane cyane mu ndirimbo ye yitwa Ma Vie.

Uretse kandi aba bahanzi bamaze gutumirwa biteganyijwe muri weekend ziri imbere hazatumirwa abarimo: Davis D ukunzwe mu ndirimbo Soso, Butera Knowless,Urban Boys,Oda Paccy,King James,Charly na Nina,Riderman,Jay Polly, Yvan Burvan,…

Motel Rubavu iherereye mu karere ka Rusizi,umujyi wa Kamembe hafi n’isoko rishya ryubatse muri uyu mujyi. Kubindi bisobanuro mwabariza kuri numero 0788304143


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

One Comment on “Rusizi: Motel Rubavu muri gahunda yo gutumira abahanzi bakomeye buri weekend”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *