Rusizi Entertainment Group bari gutegura igitaramo kiremereye mu mpeshyi

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Abanyempano zitandukanye zahuriza ku myidagaduro bo ku mujyi wa Kemembe mu karere ka Rusizi bibumbiye muri Rusizi Entertainment Group barigutegura igitaramo kimomeye kizaba muri Nyakanga aho bazashimisha abantu binyuze mu mpano bifitemo nko kubyina gakondo na kizungu, kumurika imideli, gusetsa n’ibindi bashoboye hakaniyongeraho abahanzi b’intoranywa bazafatanya nabo muri iki kirori kizabera I Kamembe.

Kayitare Abdul Kadri umuyobozi wungirije wa Rusizi Entertainment Group yajyize ati: “Iritsinda rimaze iminsi ariko muri 2018 ni ho twashyizemo imbaragakuko twabonaga imyidagaduro y’I Rusizi ishingiye ku baririmbyi gusa.”

“Twatangiye turi 11 ariko ubu turi 45. Twakira umuntu wese ufite impano iyo ariyo yose, ntacyo tumusaba uretse gushyira hamwe. Dufite ababyina gakondo na kizungu, abakina amakinamico, abanyarwenya, fashion na model n’ibindi.”

“Abantu bamaze kutumenya, hari abadutumira mu buryo butandukanye, … mbese hari intambwe tumaze gutera n’ubwo tukiri hasi. Turifuza ko twiyerekena birenzeho hanyuma abantu bakamenya ibyo dushoboye, bakanabone intejye nke zacu wenda bakadufasha mu bitekerezo cyangwa ubundi buryo.”

Aba ni bamwe mu babyinnyi ba modern bafashaga Umuraperikazi PeaceThaidi mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Biryoha Biryana’

Ku bijyanye n’igitaramo barigutegura, ngo ni igitaramo kzaba mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Nyakanga 2019 kibabera I Kamembe. Ntiharatangazwa ahantu n’umunsi nyirizina bizabera.

Amakuru Isi.rw yabonye ni uko ari igitaramo kizagaragaramo abahanzi bayoboye abandi muri Kinyaga n’ubwo amazina yabo akijyizwe ubwiru.

Reba indirimbo ‘Biryoha Biryana’ ya Peace Thaidi abasore bo muri Rusizi Entertainment Group babyinnyemo: Kora Subscribe kuri iyo you tube channel yacu ujye ubona amakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Niba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu: isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *