Rusizi: Ally Bomaye ari gukora nk’aho Mirror Empire itijyeze ibaho

Nyuma yo gutangaza ko itsinda rya Mirror Empire ritakibaho akanavuga ko ntacyo ryijyeze rimumarira, Ally Bomaye  umwe mu basore babiri bari barijyize akomeje kwerekana ko gukora wenyine ari byo bimufasha kuko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Mpa’ afatanyije na Vala Deggerfire,  ubu yazanye hanze indi yitwa ‘Humura’ yakoze wenyine.

Ubwo yashyiraga hanze ibyo gutandukana kwe na Paulin Pamex, Ally Bomaye ukora injyana ya Afrobeat yatangaje ko agomba kwerekana ko ashoboye kandi akanashimangira ko kudatera imbere kwe byaterwaga n’imikoranire mibi yabaga muri Mirror Empire.

Ku ikubitiro yakoranye indirimbo n’umuraperi w’I Nyamasheke, Vala Daggerfire. Ni indirimbo bise ‘Mpa’. Bomaye avuga ko ari we wahamagaye Vala amusaba ko bakorana indirimbo kuko ngo Vala ari we muraperi uri kwigaragaza kurusha abandi muri Kinyaga.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, Bomaye ashyize hanze indi ndirimbo ye wenyine yitwa ‘Humura’ Ni indirimbo yakozwe na producer Michael pro, muri Super Eagles.

Byitezwe ko muri uku kwezi kwa Nyakanga, Ally Bomaye azatangira no kuririmbira abantu mu bitaramo bitandukanye yaba icyo yateguye ubwe hamwe n’iby’abandi azatumirwamo nk’uko yamaze kubisabwa.

Iyi niyo ndirimbo ijyezweho muri EDM hano mu Rwanda, Yumve, Kora Subscribe kuri iyo you tube channel yacu ujye ubona amakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Niba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu: isi.rwonline@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *