Rusizi: Abafana ba Chelsea FC bakiriye impano za welcome packs zavuye I London (Amafoto)

Nyuma yo kwemerwa nk’abafana b’ikipe ya Chelsea FC, ababarizwa muri Chelsea Kamembe Official Supporters Club yo mu karere ka Rusizi bakiriye impano izwi nka ‘Welcome Packs’ bohererejwe n’iyi kipe y’ I London mu Bwongereza.

Image may contain: 1 person, smiling

Welcome packs ni impano igenwa n’ikipe ya Chelsea FC iyigeneye abafana bayo bemewe n’amategeko

Welcome packs ni impano igenwa n’ikipe ya Chelsea FC iyigeneye abafana bayo bemewe n’amategeko y’ I London mu rwego rwo kubaha ikaze mu muryango w’abanyabururu no kubereka ko bari kumwe.

Iyi mpano ihabwa abafana bamaze kurenga 100 kandi biyandikishije kuri page ya Chelsea FC igaragara kuri website y’iyi kipe. Ni impano zitangwa ziturutse mu byiciro bitandukanye harimo abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Chelsea.

No photo description available.

Iyi mpano ihabwa abafana bamaze kurenga 100

Ku ikubitiro, iyi mpano iba igizwe n’ibirango bya Chelsea FC harimo: Icyapa gikoranye ubuhanga cyanditseho izina rya Chelsea FC, Certificate isinyweho na Chair man wa Board ya Chelsea, umupira wo kwambara umwe usinyweho n’abakinnyi bagera kuri 20 ndetse, Fourard imwe  ndetse n’ibikoresho dukoresha mu buzima busanzwe.

Image may contain: one or more people and outdoor

Amakuru twahawe na David uyobora Chelsea Kamembe Official Supporters Club ni uko ibyo bikoresho byose byabaye bibitswe kuko ngo bizamurikwa ku mugaragaro kuwa 08 Werurwe 2020 mu nama rusange bafitanye.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *