RIP: Umunyezamu w’ikipe y’igihugu yitabye Imana azize indwara y’umutima

Amakuru yemejwe na minisitire ufite siporo mu nshingo mu birwa bya Curacao bibarizwa muri Caribbean avuga ko umunyezamu wa kabiri w’ikipe y’iki gihugu witwa Jairzinho Pieter yitabye Imana azize umutima wamufashe ubwo yari kumwe n’abandi bakinnyi mu myiteguro y’umukino bari bafitanye na Haiti kuri uyu wagatatu.

Peter yafashwe n’umutima Kuwambere w’iki cyumweru ubwo yari kumwe n’abandi bakinnyi muri Marriott Hotel I Port-au-Prince bari kwitegura imikino ya CONCACAF aho bagombaga gukina na Haiti kuri uyu Wagatatu.

Abinyujijwe kuri Twitter, minisitire wa siporo muri Curacao witwa Edwin Charles yagize ati: “Nka minisitire ufite siporo mu nshingano, ndi kuri Marriott Hotel mu kibazo cy’urupfu rw’umunyezamu wa Curacao Jairzinho Pieter witabye Imana azize umutima.”  

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika ya ruguru no hagati (CONCACAF)  na ryo ryagize riti: “CONCACAF tubabajwe cyane n’urupfu ry’umunyezamu wa  Curacao National Team, Jairzinho Pieter witabye Imana fite imyaka 31.”

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *