Rayon Sports yungutse amaboko: Rusizi-Bugarama Rayon Sports Fun Club’ yabaye fun club ya 43 mu gihugu

Mu mpera z’icyumweru gishize abafana b’ikipe ya Rayon Sport bakomeje kwerekana ko bivugwa ko ikipe yabo ariyo ikunzwe cyane mu gihugu ari ukuri kuko mu karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama bahafunguye club y’abafana ba Rayon Sports ya 43 yitwa ‘Rusizi-Bugarama Rayon Sports Fun Club’ igizwe n’abanyamuryango basaga 130.

Ibirori byo gutangiza Rusizi-Bugarama Fun Club’ byabaye kuwa 11 Ukwakira 2019  aho Runigababisha Mike, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya za fun club z’ikipe ya Rayon Sport ku rwego rw’igihugu yari umushyitsi mukuru nk’intumwa ya Rayon Sport.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umukino w’abatarengeje imyaka 17 aho ikipe ya Bugarama ifitanye isano ya hafi na ‘Rusizi-Bugarama Rayon Sports Fun Club’ yatsinze Hurry Spires yo mu murenge wa Muganza 3-1. Ni umukino wabereye ku kibuga cya Pera kiri mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama ari naho habereye umuhanho wo gufungura iyi club.

Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye, Ndayiziga Emmanuel uyobora ‘Rusizi-Bugarama Rayon Sports Fun Club’ yafashe ijambo avuga ko inzozi zibaye impamo kuko bahoraga bifuza kuba abanyamuryango bemewe ba Gikundiro.

Yasobanuye ko iyi fun club igizwe n’abanyamuryango 130 barimo abakora umurimo wo gutwara ibinyabiziga nk’imodoka, moto hamwe n’amagare, abahinzi b’umuceri n’bandi barimo n’ababarizwa mu nzego za leta.  Ngo harimo n’abakomoka mu bihugu bihna imbibe n’aka gace nka RD Congo n’ U Burundi.

Nyuma yo gusobanura amavu n’amavuko y’iyi fun club bakanavuga imigabo n’imigambi, hakurikiyeho Runigababisha Mike wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, atangiza iyi fun club ku mugaragaro, ashimira abanyamuryango anabasaba kwagura imbibi.

Runigababisha yagize ati: “Nyuma y’uko ‘Rusizi-Bugarama Rayon Sports Fun Club’ yujuje ibisabwa byose ngo yemerwe nka fun club ya Rayon Sport, ubu turayitangije. Ibaye Fun club ya 43 mu gihugu, ni n’iya kabiri muri aka karere ka Rusizi nyuma ya Kinyaga fun club.”

“Ukurikije abantu dufite mu gihugu bavuga ko bakunda cyangwa bafana Rayon, fun club ziracyari nke n’abanyamuryango baracyari bake. Uhereye ku bihumbi ijana (100,000) mwiyemeje gutanga buri kwezi hamwe n’andi bagenzi banyu batanga, yose hamwe aracyari miliyoni eshanu zirengaho make abafana batanga buri kwezi.”

“Iyi fun club muri hariye: abantu bakuru, bafite gahunda yo gukora irerero rizafasha ikipe ya Rayon n’indi mishinga y’ingirakamaro ku ikipe no ku gihugu muri rusange… Mureke twaguke mu mubare, mu bushobozi no mu bitekerezo.”

Ku ruhande rw’abanyamuryango ba ‘Rusizi-Bugarama Rayon Sports Fun Club’ bavuze ko bagiye gutanga umusanzu mu bitekerezo, umushobozi, gufana n’ibindi byose kuko ngo ubu noneho bafite ijambo ku ikipe yabo.

Muri fun club 43 zimaze kwemerwa na Rayon Sports, harimo abafana basaga ibihumbi bibiri, batanga arenga miliyoni eshanu za buri kwezi. Mu turere 30 tugize u Rwanda, dutatu gusa nitwo tutabarizwamo fun club za Rayon Sport: Nyamasheke, Nyamagabe na Gisagara.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *