Peace Thaidi ari mu Kinyaga gukora indirimbo zanyuma mu zigize album ye ya mbere izamurikwa mu Kuboza 2019

Umuhanzikazi Peace Thaidi wari umaze iminsi mu mujyi wa Kigali yagarutse mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho ari gukora indirimbo ebyiri za nyuma mu zigize album ye ya mbere izamurika mu Kuboza 2019.

Peace Thaidi watangiye kwigaragaza mu ntangiriro z’uyu mwaka, afite gahunda yo gukora cyane akagira aho ava n’aho ajyera. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo enye ze hamwe n’izindi eshatu z’abandi yaririmbyemo.

N’ubwo yashyize hanze indirimbo enye gusa arizo  Buryoha Biryana, Never Say Never, Rizaraza na Log Into Hiphop, uyu mukobwa w’imyaka 18 ngo afite izindi zikoze ariko zikibitse azajyenda ashyira hanze buhoro buhoro.

Nyiri Biryoha Biryana ukomoka mu karere ka Rusizi, afite gahunda y’uko guhera muri Mutarama 2020 azahindura aho gukorere, akava muri Nyamasheke na Rusizi burundu akajya gukorera I Kigali.

Iyo ni iwe mu mpamvu zatumye ategura gushyira album ye ya mbere hanze muri iki gihe kugira ngo mu mwaka utaha azatangire ubuzima n’umuziki byo mu mujyi wa Kigali.

Mu ndirimbo zizaba zigize iyi album ye ya mbere, higanjemo izo yagiye afatanya n’abandi bahanzi bo muri Rusizi, Nyamasheke n’umwe wo mu mujyi wa Kigali.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *