Nyuma yo kwiyunga, Taylor Swift, Selena Gomez na Katy Perry bahuriye mu ndirimbo ivuga ku bagore

Nyuma y’uko amakimbirane yari hagati ya Katy Perry na Taylor Swift ashyizwe ku ruhande bakiyunga, aba bombi bamaze kwihuza na Selena Gomez bakora indirimbo igaruka ku mbaraga z’igitsinagore .

Ni amakuru yagiye hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru atangajwe n’umwe mu bafana ba Swift bari batumiwe hamwe n’uyu mugore mu kiganiro  cyabaye muri weekend ishize mu rwego rwo kumva uko abakunzi b’uyu mugore bakiriye album ye nshya yiswe Lovers igiye kumurikwa.

Uyu mufana yavuze ko mu ndirimbo bacurangiwe ngo bazumve harimo n’iyo bumvize irimo amajwi ya Gomez na Katy. Ngo ni indirimbo ivuga ku kongerera igitsinagore agaciro, imbaraga n’icyizere.

Uyu mufana yari yatumiwe mu itsinda ry’abafana ba Swift bari batoranyijwe ngo bajye mu kiswe #LoverSecretSessions. Ni igikorwa aba bafana bagombaga gucurangirwa indirimbo zizaba zigize album nshya yitwa Lovers maze bakazitangaho ibitekerezo.

Aya makuru yaje akurikira ihwihwiswa ry’uko mu mwaka wa 2020 itsinda rya Destiny’sChild rishobora kuzongera kubaho. Ni mu gihe ubushyamirane bwari bumaze igihe hagati ya Taylor na Katy bwasojwe aho kugera ubu aba bagore babanye neza.

Ibi biranashimangira amakuru y’uko Selena Gomez yaba agiye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe yari amaze yarawuhagaritse kubera impamvu z’ubuzima.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *