Nyuma yo gutaramana na Kanyombya na Peace Thaidi, Special Boys batangiranye 2020 indirimbo nshya

Aba basore bagize itsinda rya Special Boys batangiye umwaka wa 2020 bashyira hanze indirimbo yabo ya kane yitwa ‘Think About Love’ nyuma y’imbaraga bagaragaje ku musozo wa 2019 aho bari bashyize hanze eshatu bakaza no gutaramira abakunzi babo I Nyarushishi mu gitaramo cyitabiriwe n’umunyarwenya Kanyombwa hamwe n’umuraperikazi Peace Thaidi.

‘Think About Love’ ni indirimbo ya kane ya Special Boys nyuma ya ‘Reka Ishyari’, ‘Beautiful’, ‘Mwenye Cyaka’. Iyi ndirimbo akozwe mu mwaka ushize n’ubwo yari itarashyirwa hanze. Yakorewe mu mujyi wa Kamembe muri Super Eagles.

Special Boys ni itsinda ry’abasore bane: Habineza Pascal AKA Habibe, Niyonteze Pierre AKA Neypi, Hakizimana Joel AKA Cruz na Dushimimana Emmanuel AKA Dutchy. Bakorera umuziki wabo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nkungu mu kagari ka ka Ryamuhirwa, umudugudu wa Nyarushishi.

‘Think about Love’ ni cyo gikorwa cya mbere cya Special Boys muri uyu mwaka wa 2020. Baherukaga kwigaragaza mu kwezi kwa 07 Ukuboza 2019 ubwo bataramiraga abakunzi babo I Nyarushishi mu gitaramo bari batumiyemo umunyarwenya Kanyombya n’abandi bahanzi barimo Peace Thaidi na Genius.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *