Nyuma yo gutangira gukorana na CIMERWA, Espoir FC ya Saidi Abed yatangiye ikura inota hanze

Ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyikiro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Espoir FC ifitwe n’umutoza wungirije Saidi Abed Makasi yakuye inota rimwe I Musanze nyuma yo kuhanganyiririza na Musanze FC 1-1.

Image

11 babanjemo ku ruhande rwa Espoir FC

Ni umukino wa mbere iyi kipe ikinnye nyuma yo kumvikana n’uruganda nyarwanda rutunganya sima rwa Cimerwa. Wari umukino wa mbere kandi umutoza wungirije Saidi Abed Makasi agiye gukina mu gihe umutoza mukuru Rukundo Jean de Dieu yahagaritswe ukwezi kose.

Image

Image

Imyenda mishya ya Espoir FC nyuma yo kumvikana n’umuterankunga, Cimerwa

Kunganyiriza I Musanze byafashije Espoir FC kuva mu murongo utukura kuko yagize amanota 16 mu gihe Heroes FC yatsinzwe na Police FC 3-1 yagiye ku mwanya wa 15 n’amanota 15 naho Gicumbi FC ikaguma ku mwanya wa nyuma na 12 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *