Nyuma yo guhera muri Jamaica akanagirira ibihe byiza muri Africa, umuhanzi Nyarwanda Bob Jay arataramira muri Zambia weekend yose

Umuhanzi nyarwanda uri gukorere umuziki we mu bihugu byo muri Africa y’amajyepfo yamaze kumvikana n’abanya-Zambia ko azitabira ibitaramo bikomeye bizaba muri weekend muri gahunda yo kumurika album y’umuraperi w’ I Lusaka witwa Dizmo.

Ibi bitaramo bizabimburirwa n’icyo kuwa 14 Gashyantare ari nacyo cy’ibanze, biswe ‘Dizmo Birthday Bosh’. Ni igikorwa cyo kumurika album y’uyu muraperi Dizmo cyahujwe n’isabukuru ye y’amavuko iba kuwa 14 Gashyantare.

Image may contain: 1 person, text

Bob Jay ni umuhanzi nyarwanda ukora Dance hall ku rwego mpuzamahanga

Nk’uko Bob Jay yabitangarije isi.rw, ngo ibi bitaramo bizamara weekend yose kuko bizasozwa kuwa 17 Gashyantare.  Abahanzi bakomeye bo mu mujyi wa Lusaka bayobowe na Robert, Macky2, Mampin n’abandi benshi bazitabira ik gikorwa kizabera muri The Groove Jazz Lusaka, Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *