Nyuma yo guhabwa Mo. Salah na A. Becker, Liverpool nayo irasabwa gutanga kabuhariwe wayo muri AS Roma

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Ikipe ya Liverpool imaze iminsi ihirwa no kugura abakinnyi muri AS Roma  kuko abakinnyi babiri Liverpool iheruka kugurayo aribo Mohamed Salah na Alisson Becker bose babaye ibihangange none na AS Roma yamaze gusaba Liverpool ko bazirikana icyo gihango maze bakarekura Dejan Lovren akerekeza muri uyu mujyi w’Ubutaliyani.

Umunya-Croatia Dejan Lovren ntagifite umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Liverpool nyuma y’aho Joel Matip agaragarije ko ashobora gufatanya neza na Van Djik. Ibi byiyongera kuri Jo Gomez n’abandi bana umutoza Jurgen Klopp arikuzamura bakina kuri uyu mwanya.

Lovren we yamaze kwemeranya na AS Roma ko yakigira muri iyi kipe aho azabona umwanya uhoraho wo gukina ariko amakipe yombi ntarahuriza ku giciro cyifuzwa. Liverpool yasabaga miliyoni 18 mu gihe AS Roma idashaka kurenza 12.

AS Roma ifite icyizere ko isoko rizafunga uyu mugabo yaramaze kwerekeza muri iyi kipe ngo kuko Liverpool igomba guha agaciro umubano mwiza umaze iminsi hagati y’aya makipe cyane cyane ku bijyane n’ubuhahirane.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *