Nyuma y’isubikwa ritasobanutse, iki cyumweru kirasiga Kinyaga Awards season 6 ibonye nyirayo

Nyuma yo gusubika igitaramo cya nyuma ahabanzi bo muri Rusizi, Nyamasheke na Karongi bagomba guhatanamo bashaka igikombe cya Kinyaga Awards ku nshuro ya gatandatu, Kucyumweru cyo kuwa 19 Mutarama 2020 aba bahanzi 15 bazisobanurira I Nyamasheke.

Ha mbere, iri rushanwa ryagombaga gusozwa kuwa 05 Mutarama 2019 ariko biza gusubikwa byimurirwa kuri iki Kucyumweru cyo kuwa 19 Mutarama 2020.

Isubikwa rya final y’iri rushanwa rikomeje guteza ibibazo n’ibihombo

Ku ikubitiro, iri subikwa ntiryishimiwe na bamwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa bakiri abanyeshuri kuko byabanganiye ingengabihe yabo.

Nka Damas wo mu karere ka Nyamasheke yiga mu mujyi wa Kigali. Directions Boys na Genius nabo ni abanyeshuri ku buryo gushyira iri rushanwa hagati mu masomo bibabangamira cyane nka Genius wiga aba mu kigo. I Karongi nabo bafite abo muri Holy Boys biga muri IPRC Kigali hamwe na Alicia Saga nawe uri kwiga I Kigali.

N’ubwo ingorane zo gusubika iri rushanwa zinubiwe cyane n’abahanzi b’abanyeshuri, hari abandi bahanzi bavuga ko bibiabangamira kuko hari ubwo baba bamaze kwishura ababyinnyi, imyambaro cyangwa se ibikoresho mu gihe runaka baba babyiwe ko irushanwa hanyuma bikabaviramo ibihombo kuko umunsi baba babisabye uhinduwe.

Ikindi basaba abategura iri rushanwa ni uko bajya babamenyesha impinduka mbere y’igihe kuko n’abandi bafite akandi kazi bibabangamira guhora basaba impushya hanyuma irushanwa ntiribe.

Ibi bije bikurikira isubikwa rya hato na hato ryagaragaye muri iri rushanwa no mu mwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu. Izi mpinduka zikunda kugaraga ku gitaramo cya nyuma gitangirwamo ibihembo (final)

Gahunda yatangajwe na Boston Record, inzu itunganya umuziki ari nayo itegura iri rushanwa riterwa inkuru n’inzego z’urubyiruko muri utu turere, ni iy’uko iry’uyu mwaka rizasozwa kuwa 19 Mutarama 2019.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *