Nyuma y’amashusho ya ‘2X2’ yafatiwe muri Afurika y’Epfo na Zambia, umunyarwanda Bob Jay ukorera umuziki muri Jamaica akomereje muri Cameroon

Umuhanzi nyarwanda Bob Jay  uba mu gihigu cya Jamaica amaze iminsi  muri Africa muri gahunda yo kwamamaza ibihangano bye byo mu njyana ya Dance hall, yanaboneyeho gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nk’aho aheruka gushyira hanze iyitwa  2X2 yafatiwe muri Africa y’epfo na Zambia akaba agiye gukomereza muri Cameron ahazafatirwa amashusho y’iyitwa ‘Better’.

Bob Jay yaje ku mugabane wa Africa muri gahunda yo kwamamaza ibihangano bye kuri uyu mugabane. Muri iki gikorwa yari yahariye impeshyi ya 2019, Bob yibanze ku bihugu bifite abakunzi ba Dance hall cyane, abikoreramo media tours n’ibitaramo bitandukanye.

Muri aka karere ka Africa yo hagati n’iy’iburasirazuba, nyiri ‘2X2’ yahisemo igihugu cya Uganda. Nyuma ya Uganda, yerekeje muri Africa y’amajyepfo by’umwihariko muri Zambia na Malawi. Aha muri Zambia, Bo Jay yahagiriye ibihe byiza aza no gutsinda amarushanwa yateguwe na televiziyo ebyiri z’ I Lusaka (Prime TV na TV1) hanyuma bemera no kumufatira amashusho bakanakorana ibitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye (tours).

Imwe mu ndirimbo yakunzwe hariya muri Zambia ni iyitwa ‘2X2’. Iyi ni nayo bahereyeho mu gufata amashusho yafatiwe muri Africa y’Epfo na Zambia. Amashusho yayo yagiye hanze mu ntangiriro z’uku kwezi. Nyuma y’igikorwa cyo kuyimurika ku mugaragaro, Bob hamwe n’abantu bo kuri izi televisiyo batangaje ko bazerekeza I Yaoundé muri Cameroon gukora indi ndirimbo yitwa ‘Better’.

Bob Jay yavukiye mu karere ka Muhanga mu 1992. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Zitoni John. Mbere yo kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ajyiye kwiga umuziki, Bob Jay  yabaga I Gikondo, Nyenyeri.

Mu ndirimbo Bob Jay arigusangiza abatuye umugabane wa Afurila harimo: 2X2, Kissing, Story, Mistake, Juicy, Happy New Year n’izindi. Ni indirimbo aririmba mu Kinyarwanda, Ikinya-Jamaica hamwe n’Icyongereza.

Umva indirimbo 2X2 ya Bob Joy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *