Nyamasheke: Abahanzi bahagurukiye kurwanya umuco w’isake abakobwa batanga ngo babone abagabo

Nyuma y’uko ababyeyi bo mu mirenge ya Bushenge, Nyabitekeri na Shangi bahamirije itangazamakuru ko batewe impungenge n’abakobwa babo babaka amafaranga yo guha abasore kugira ngo babarongore, kuri ubu abahanzi bo muri aka gace bahisemo kubirwanya bakoresheje indirimbo.

Uyu muco wo guha amafaranga abasore no kubagaburira amasake baje kurambagiza, umaze kuba intero n’inyikirizo muri imwe mu mirenge y’akarere ka Nyamasheke. Ni ikibazo kimaze imyaka irenga itanu kivugwa muri aka karere. N’ubwo inzego za leta n’abandi bafite aho bahurira n’umuryango nyarwanda badahwema kubyamagana, aho gucika bifata indi ntera.

Mu kwezi k’Ukwakira 2017, minisitire w’umuco na siporo UWACU Julienne yagize ati:”Ni gute umuntu akunda umuntu bagatandukanywa n’uko umukwe yagiye kwa sebukwe ntibamubagire isake?Beza ba Nyamashe isake yakabaye intandaro y’amakimbirane y’abakundanye? Oya rwose uwo mucu ntabwo ukwiye mu muryango nyarwanda by’umwihariko abaturage ba Nyamasheke.’’

Minisitiri w’umuco na siporo Madamu UWACU Julienne (hagati) n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien (ibumoso)

Kuri ubu abahanzi bashyizeho akabo, Boston Record bafashe iya mbere bakora indirimbo yiswe “ISAKE” ni indirimbo yanditse mu buryo bw’ibarankuru. Boston abinyijije mu ndirimbo ati: “Isaka zeteye ubu, ziri kwica umuco,… twumve impanuro tutazisama twasandaye.”

Image may contain: 7 people, people standing and outdoor

 Umuhanzi  akaba na producer Boston , hamwe na Jay Polly 

Ubwo isi.rw yageraga muri studio, twasanze indirimbo itararangira gutunganjywa 100%. Boston wakoze iyi ndirimbo yagize ati: “Twe, turirimba ibiriho. Nonese ko twibanda ku rukundo, nirumara gusimbuzwa isake tuzajya turirimba iki?” Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo nimara kujya hanze [vuba aha], hazanakorwa ibitaramo hakamaganwa uwo muco ushaka gushing imizi muri aka karere.

One Comment on “Nyamasheke: Abahanzi bahagurukiye kurwanya umuco w’isake abakobwa batanga ngo babone abagabo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *