N’ubu Selena Gomez aracyashegeshwa n’ibisigisigi by’urukundo rwe na Justin Beiber uherutse gushyingirwa

Nyuma y’indirimbo nyinshi zumvikanamo inkuru zibabaje z’urukundo rwe na Justin Beiber, umuhanzikazi Selena Gomez yongeye gushimangira ko ngo yakorewe ihohoterwa mu rukundo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Garcia-Navarro wa NPR‘, Gomez yabajijwe niba indirimbo ye “Lose You to Love Me” ivuga kuri Justin Bieber maze arabyemera n’ubwo yabicaga ku ruhande.

Nyiri ‘Rare’ yagize ati: “Nashaakaga ahantu ho kuvugira ibyo ntari narigeze mvuga. Ntabwo ari indirimbo yo kwihimura…. Nanyuze mu bihe bikomeye cyane ariko nibura nishimiye ko byarangiye.”

Nyiri ‘Good For You’ yakomeje abazwa niba iyo ndirimbo yari igamije gusezera kuri Justin Beiber maze nyamukobwa asubiza umunyamakuru ko buri wese yabifata uko ashaka.

Selena Gomez ariko yasoje avuga ko igikomeye yasigiwe n’amateka y’urukundo rwe na Justin Beiber atari ibikomere gusa ahubwo hari n’amasomo y’ubuzima ndetse n’umutima ukomeye.

Ku rundi ruhande, nta byinshi Justin Beiber ajya atangaza kuri iyi ngingo uretse kuba muri Kanama 2019 uyu mugabo yaravuze ko yijyeze agira imyitwarire mibi mu rukundo n’ibiyobyabwenge.

Urukundo rwa Justin Beiber na Selena Gomez rwamenyekanye muri 2013 rumara hafi imyaka itanu. Kuri ubu Justin Beiber abana n’umugore we w’isezerano witwa Hailey Baldwin.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *