‘Night Love’, indirimbo yahaye umukoro abahanzi bo mu ntara; subiza amaso inyuma

Kimwe mu bibazo abahanzi bo mu ntara bahura na cyo ni ukutabona ibihangano byabo byifashishwa mu bitangazamakuru byo mu mujyi wa Kigali ariko na none abakora ibyo gusakaza ibihangano bakaba bashinja benshi mu bahanzi bakizamuka cyane cyane bo mu ntara ko bakora ibihangano bitari ku rwego rwo guhatana I Kigali.

Umwe mu bahanzi bakorera umuziki wabo mu ntara y’Uburengerezuba, I Rusizi ni Javanix. Ni umuhanzi umaze hafi imyaka itatu akora umuziki nk’akazi ke ka buri munsi. Kinini muri icyo gihe, yakimaze akorera ibihangano bye I Rusizi, akanyuzamo akajya no mu mujyi wa Kigali akanakorana n’abahanzi baho.

Nyuma yo gukora indirimbo, Javanix  yagerageje no gukora byose ngo amenyekanishe ibihangano bye hirya no hino mu gihugu ariko biranga. Mu ntangiriro za 2019, Javanix yasinye amasezerana na Dossy Promoter ngo bajye bamufasha kumenyekanisha no gucuruza ibihangano bye.

Javanix ni umwe mu hananzi bakunzwe muri Kinyaga 

Kimwe mu byo yahinduye akigera muri Dossy, uyu musore yakoze ibitaramo byinshi aho yakoranye n’abanya-Kigali nka Mr Kagame, Racine, Edouce, Bulldog n’abandi. Mu bahanzi b’ I Rusizi bakoranye muri ibyo bitaramo, ni The Cover mu Bugarama na Peace Thaidi I Kamembe.

Ikindi yakoze ni ibihangano bishya. Yatangiriye kuri audio yise “Utarusenya” hamwe n’amashusho ya “Dosiye Yange”. Izo ndirimbo zombi ntizigeze zigira ikigaragaza zihindura ku ishusho ya Javanix haba I Rusizi hamwe no hanze y’aka karere.

Muri icyo gihe, Isi.rw yamenye amakuru ko muri Dossy Promoter bahuye n’inzitizi mu kumenyekanisha ibi bihangano cyane ko nko mu mujyi wa Kigali ngo  bajyenze biguru-ntege mu gukoresha ibi bihangano kubera urwego rwabyo mu mitunganyirize.

Nyiri Night Love aanafite indirimbo yitwa Umuti yakoranye ma Mukadaff

Aime Niyibizi, nyiri Dossy Promoter, yashatse umuti w’ikibazo ku mukiliya we. Igisubizo cyabaye guhindura umuvuno mu gutunganya ibihangano, production. Amaso bayerekeje I Rubavu kwa Captain P, bahakorera indirimbo ‘Night Love’ bakoranye na The Sama, abami b’umuziki wo mu ntara.

Bakimara gushyira hanze audio, hagaragaye itandukaniro kuko radio zitndukanye zakinnye iyi ndirimbo ku rwego indi ndirimbo yo muri Rusizi itigeze ikinwaho mu myaka nk’itanu iheruka. Ibi byatumye banashyira imbaraga mu gukora amashusho maze nayo aza kujya hanze ndetse televiziyo zirenga eshanu mu mujyi wa Kigali zikina iyi ndirimbo.

Ni muri iyi minsi Javanix yatangiye kwagura n’umusaruro kuko uretse inzoga zo muri Turkey uyu musore yamamazira, yahise anabona isoko mu bitaramo bya Techno. Hari n’amakuru y’uko yaba yaranze amafaranga yahawe muri Expo ya Rusizi yitwaje ko barikumuhenda nyamara bari bakubiye hafi gatanu ayo yari yahawe muri Expo yari yabanje. Ngo byateje n’ibyo asigaye ashora muri aka kazi ke.

Aime Niyibizi umuyobozi wa Dossy Promoter

Ku ruhande rwa Dossy promoter, Aime Niyibizi yavuze ko bitera isoni kumenyekanisha ibihangano bidatunganyije neza. Uyu munyamakuru yaboneyeho kuvuga ko kimwe mu bituma ibihangano byo mu ntara bititabwaho I Kigali ari urwego biba biriho.

Javanix we yatubwiye ko gusakaza ibihangano bitari ku rwego rwiza byari bitangiye kumuca intege kuko we ntacyo atari yarakoze mbere yo kumenya ikibazo nyamukuru.

Ese inzitizi ku bihangano byo mu ntara mu mujyi wa Kigal,i ni urwego biriho, ni amafaranga cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma?

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

One Comment on “‘Night Love’, indirimbo yahaye umukoro abahanzi bo mu ntara; subiza amaso inyuma”

  1. Mubyukuri uyu muziki wacu niba twamaze kumenya ibiwudindiza nimureke tubizinukwe maze dukore ibintu birikurwego rwo hejuru bimwe bihuruza imbaga urugero ntanze iyo umu manager ari mwiza atanga nibitekerezo byiza @Aime niyibizi for sure night love is of being played wherever in the national platforms ,abahanzi bagikora track za 10k wp rwose babanze bategure ibindi bizaza nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *