Nicolas Pepe yari yaravuganye na Manchester United n’amakipe yamaze kumvikana bipfira ku kantu gato

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Umunya-Cote D’Ivoire  Nicolas Pepe waguzwe na Arsenal muri iyi mpenshyi yari yabanje kumvikana na Manchester United ndetse n’ikipe ye ya Lille kuri miliyoni 102 z’amadolari ya America ariko bizakwicwa n’uko Manchester United yanze kurangiza iyo gahunda itaramenya amaherezo ya Lukaku mu gihe Pepe we yashakaga ko ibye biva mu nzira vuba yirinda ko isoko ryo mu Bwongereza ryamufungiraho.

Ni inkuru yaje gushyirwa hanze n’igitangazamakuru cya Le10Sport. Mu nkuru yabo, basobanuye ko ikipe ya Inter de Milan yasabwaga kubanza ikishyura Romelu Lukaku hanyuma United ikajya yabona kuzana Pepe.

Ibya Inter na Lukaku byategereje umunsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igururisha ryo mu Bwongereza. Gutegereza umunota wa nyuma byari biteye amakenga kuko byashoboraga kurangira isoko ribavungiyeho.

Binavugwko uyu musore yari ari mu biganiro n’ikipe ya Atletico Madrid ariko birangira Arsenal itanze miliyoni 80 z’amayero aba aiyo imwegukana.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *