Miss Rwanda2019:Mwiseneza Josiane nataba Miss abakemurampaka bazakira imivumo yabanyarwanda?

Ubusanzwe irushanwa rya Miss Rwanda ririmumarushanwa akurikiranwa cyane haba murwanda ndetse nohanze y’igihugu ariko abantu benshi bakunda kunuganuga ko habamo cyane ubujura bwamajwi ndetse irikamba ngo rinahabwa abatarikwiriye nkuko benshi bakomeje kugenda babigarukaho kumbuga nkoranyambaga bavugako Josiane naramuka atabaye Miss abakemurampaka bazabisobanurira abanyarwanda byumwihariko,

Abakemurampaka barimo gukora mwirushanwa rya Nyaminka w’urwanda 2019 barahinduwe uyumwaka nibashya benshi babafitiye ikizere ko bazakoresha ubunyamwuga

Nkuko tubikesha urukuta rwa facebook rwa Miss Rwanda 2019 haramwe mumateka ye bashyizeho:

Yitwa Mwiseneza Josiane ku ivuko rye ni mu mudugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera, i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Kugera mu mujyi wa Karongi uvuye iwabo ni nk’ibikometero bitanu ari na ho umuryango we utuye. Abana na nyina umubyara gusa kuko se yitabye Imana.

 

Mwiseneza Josiane yakoze urugendo rurerure n’amaguru agana aho irushanwa ryabereye, biranamuhira yemererwa gukomeza mu kindi cyiciro, bamwe mu babonwaga nk’ibizungerezi abereka igihandure. 

 

Mu makuru twamenye ubwo twamusuraga ku musozi w’iwabo nk’uko mubibona ku mafoto hano, mu baturanyi naho igikuba cyaracitse. Mukankusi Gwiza Anne Marie uturanye n’iwabo wa Mwiseneza, yatubwiye ko mbere bumvaga irushanwa rya Miss Rwanda ari iry’abanyamujyi gusa.

Ati “Natekerezaga niba ari Josiane twirirwana akubura, aharura yahirira inka, nkumva sibyo. Ubona abaturage baracitse igikuba bibaza uwamwoheje bikabayobera. Ariko ni ukuri turamushyigikiye kandi dutewe ishema no kuba ahagarariye agace k’iwacu.”

 

Ubwo yitabiraga ijonjora rya Miss Rwanda wabonaga umusatsi we ukiri karemano ndetse ari muremure, ubu byarahindutse yatangiye kwikoraho, umusatsi yarawugabanyije arawusiga arawunogereza.

 

Mwiseneza ni umuhererezi mu bana batandatu, ubu abana na nyina gusa. Afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017.

Reka tunyarukire kumbuga nkoranya mbaga turebe ibitekerezo byose kuri Miss rwanda 2019 byumwihariko ibivuga kuri Mwiseneza Josiane

Kuri Facebook cyane niho byinshi birikugaragara kurukuta rwa Miss Rwanda 2019

uyuyitwa Kamariza Aimee yamuhimbiye umuvugo witwa `“Mwite“` *NYAMPINGA W’U RWANDA 2019*  Asobanura amazina ye ashyiramo inganzo yawuhinbye nyuma yogutambuka kwa Miss Josiane le 07/01/2019

Kamariza yatatse Josiane akoresheje izina rye gusa

M-wiseneza mwali mwiza
W-iswe neza n’uwakubyaye
I-juru rigutunga inkoni utabizi
S-erukana isheja uhamye ko ubizi;
E-rega ntawe bitabera
N-‘ubundi Imana y’Intabera
E-jo h’umuntu niyo iba ihazi
Z-a rushorera zo ntizibizi
A-riko…Rurema ntasobwa we aba abizi…

J-ya mbere mwali uhamije indinda
O-ngera imbaraga ujye wirinda
S-ubiza neza nta gutinda
I-mbere yawe ntihakurinda;
A-mbara ikamba ugumye gutamba
N-‘ejo kandi uzahatamba
E-rekana yuko ukwiye ikamba.

N-arabibonye nkibona useruka,
Y-ari intambara ukihaseruka
A-riko kandi Iciye icyanzu,
M-bona ko utabura uyu musanzu
P-ole pole mbitega Rurema
I-yo Ntabera maze irabirema
N-one ngaho bigeze aheza
G-enda jya mbere izahakugeza
A-bagutanzeyo si ku bwabo…

W-owe uri NYAMPINGA W’u RWANDA’
U-mwami azaguhunde kwaanda;

R-wanda Rwiza Rwatubyaye
W-ambike ikamba MWISENEZA
A-riko kandi nujya IJABIRO;
N-tukabe umwana ngo wibagirwe
D-ore uyibamba ntayikurura
A-riko si ingoma y’abakaraza…

Jye ndi umusizi ngututse ibyiza
Ndasaba ngo izaguhaze ibyiza
Maze aho unyuze hose uhabone ibyiza
Ugire umugisha ukugeze aheza
Mbese nkuko ubu byagenze…

( *Kubwa Nyampinga w’u RWANDA 2019,*

Josiane ntago ashyigikiwe nabanyarwanda gusa nabarundi baramushyigikiye
Josiane mubakobwa bose bahanganye ntanumwe umurusha like nyinshi kuri Facebook
Bamwe ntibatinye kuvugako abakemurampaka ba Nyampinga w’Urwanda 2019 bafite akazi gakomeye

 

 

I Burundi ntahafite umufana umwe cyangwa babiri ahafite benshi
Bamwe bati kuba Perezida w’Igihugu nukuba ushyigikiwe nabaturage,niki cyabuza Mwiseneza Josiane kuba Miss Rwanda 2019 kandi abanyarwanda bamushyigikiye?
Kuri Twitter naho harabamushyigikiye uyu ni Minster Alvera Mukabaramba nawe yaramutoye

 

 

Josiane nokuri Instagram yavuzweho cyane
ba Miss Rwanda bombi baheruka ikamba rya Nyampinga murwanda 2017,2018 Iradukunda Liliane na Iradukunda Elisa bari bari mumuhango wogutoranya 20 bazakomeza
Miss Josiane amaze gusirimuka cyane ugereranyije nuko yaje ameze
Bamwe babonye iyifoto kurukuta rwa Instagram rwa Josiane bibajije impamvu yayishyizeho yambaye umwenda wa rayon bamwe bati arashaka amajwi
Josiane yakorewe nindirimbo zitandukanye na Rimix

Abanyarwanda benshi bashyigikiye Josiane twasoza iyinkuru twibaza tuti nataba Miss rwanda niki kizaba? ese umuvumo wabanyarwanda kubakemurampaka bazawukira? ese ubundi niba abanyarwanda bamushyigikiye niki cyaruma ataba Miss? abashaka gukomeza kumutora ni nomero 30

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cg Methode2828@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250788212611 cg +250725866660

One Comment on “Miss Rwanda2019:Mwiseneza Josiane nataba Miss abakemurampaka bazakira imivumo yabanyarwanda?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *