Miliyoni 200 nizo Chelsea igiye gushora mu Butaliyani: Ese nibyo bizabazanzamura?

Nyuma yo kugira umwaka utari mwiza ku ikipe ya Chelsea yatangiranye umutoza mushya Frank Lampard utari unemerewe kugura mu ntangiriro, kuri ubu uyu mwongereza yamaze gutangaza ko bateguye miliyoni 200 z’amayero yo kuguramo abakinnyi batatu b’ibikomerezwa mu Butaliyani.

Ku isonga umutoza Frank Lampard afite ikibazo mu izamu rye. Abavuzwe cyane mu kuza gukemura iki kibazo bari Andre Onana, Jan Oblak na Dean Henderson ariko inkuru ya Allfootballapp yemeje ko umutaliyani ukinira Milan AC Gianluigi Donnarumma ariwe uhanzwe amaso n’abanyabururu b’ I London.

Inkuru zivuga ko Jeorginho agomba gusanga Maurisio Sarri ntizisiba kuvugwa. Ha mbere bavugaga ko agomba gutangwa muri Juvnetus hanyuma akaba kimwe mu biguzi byo guhabwa Miralem Pjanic ariko ngo ibyo kugurana binanze, Cheslea yo yamugura akaza kubakirwaho hagati mu kibuga ha Chelsea.

Ikindi kibazo kigomba gukemurirwa mu Butaliyani ni icya rutahizamu. Lampard abona umuti nyawo ari umunya Argrntina Lautaro Martinez ukinira Internazional Milan.

Abo bose ngo ikipe ya Chelsea yateguye miliyoni 200 z’amayero yo kubatangaho. Igishobora kuyagabanya ni uko hazamo ibyo kuguranaha hagati yayo na Juventus kuri Jeorginho na Pjanic. Ese aba bagabo basubiza Chelsea ku rutonde rw’amakipe ahatanira ibikombe?

Umva imwe mu ndirimbo zanditse mu buryo buhuza ahashize na n’ubu

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *