Lukaku yavuze ko amagambo yari yarabwiwe na Cristiano Ronaldo akayafata nk’iterabwoba yaje gusanga ari ukuri

Romelu Lukaku, rutahizamu w’ Umubiligi ukinira ikipe ya Inter de Milan yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani yatangaje ko mbere yo kwerekeze muri iki gihugu yabwiwe n’ikirangirire Cristiano Ronaldo ko kubona ibitego mu Butaliyani bikomeye cyane kurusha ahandi hose.

Aganira na The New York Times, uyu mugabo ufite inkomoko muri DR Congo yavuze ko mbere yo kuva I Manchester ajya I Milan yabanje kuganira na kizigenza CR7 maze uyu munya-Portugal akamubwira amagambo akomeye, yanamuteye ubwoba.

Lukaku yagize ati: “Yambwiye ko Seria A ariyo shampiyona ikomerera ba rutahizamu kurusha izindi. Yambwiye ko ubundi ntahantu yumvaga ko atatsindira ibitego ariko ngo aha mu Butaliyani ni ho hantu hamuruhije kurusha ahandi hose.”

“Niba rero ari ahantu hagoye umuntu nka Cristiano Ronaldo, murumva ko bikomeye koko. Bikomeye kurusha mu Bwongereza no muri Esipanye.”

Cristiano Ronaldo uri gukinira ikipe ya Juventus yo mu mujyi wa Turin na Romelu Lukaku uri gukinira Inter de Milan yo mu mujyi wa Milan mu Butaliyani bombi banyuze mu kipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *