Liverpool FC yemeje umutoza uzasigarana iyo mu Bwongereza ubwo bazaba bayigabuyemo kabiri mu kwezi gutaha

Mu buryo buteje urujijo n’impungenge ku buzima bw’abakinnyi ba ruhago babigize umwuga ku mugabane w’ U Burarayi, ikipee ya Liverpool yemeye kwigaburamo amakipe abiri mu gihe imwe izaba yerekeje muri Qatar gukina igikombe cy’Isi cy’ama-club indi ikazasigara mu Bwongereza ikina umukino wa EFL na Aston Villa.

Ni mu bihe bikomeye iyi kipe ya Lverpool FC yo mu Bwongereza yisanzemo byo gukina imikino myinshi mu kwezi k’Ukuboza. Muri iyo mikino irenze 10 mu minsi 30, harimo n’uwa EFL Liverpool izasuramo Aston Villa kuwa 17 Ukuboza uzakurikirwa n’uwo kuwa 18 Ukuboza wa ½ cy’igikombe cy’isi cy’ama-club kizaba kiri kubere muri Qatar.

Kugira ngo Liverpool ikine uwo mukino wo kuwa 18 Ukuboza muri Qatar bisaba ko bazaba bahamaze amasaha arenga 24 aho muri Qatar.  Ntibyabakundira ko bakina umukino wa EFL kuwa17 mu Bwongereza ngo nyuma y’amasaha atanageze no kuri 24 bakine undi muri Qatar.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryo ryatekerezaga ibyo kwimura uwo mukino wa EFL. Abo ku ruhande rwa Liverpool bo babonye kuwimura nabyo bizateza ibibazo mu minsi izakurikiraho bityo biyemeza ko ugomba gukinwa.

Gukina imikino ibiri mu minsi ibiri ku migabane ibiri itandukanye bishoboka mu gihe ikipe yaba yigabuyemo amakipe abiri imwe ikaguma mu Bwongereza indi ikerekeza muri Asia mu gihugu cya Qatar. Ni nawo mwanzuro Liverpool yafashe.

Umutoza mukuru Jurgen Klopp azajyana n’ikipe twakita iya mbere izerekeza muri Qatar. Mu rwego rwo gushyira imbaraga muri iki gikombe cy’Isi, n’umwungiriza we Pep Lijnders bazajyana. Inkuru ya Dailymail ivuga ko umutoza w’abatarengeje myaka 23 Neil Critchly  aariwe uzasigara ahananye na Aston Villa muri EFL.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *