Kinyaga: Indirimbo eshanu zayoboye izindi muri Gicurasi – Aime Prince, Ely Chris, Mirror Empire, Peace Thaidi na Vala Dagger Fire

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi muri Nyamasheke na Rusizi hakinwe indirimbo nyinshi kandi nziza zakozwe n’abahakorera umuziki ari nazo twabahitiyemo eshanu zahize izindi mu gukundwa tujyendeye ku buryo zarebwa zikanavugwaho ku mbuga nkoranyambaga, ku nshuro zakinwe kuri radio no ku buryo zikoze.

  • Ku mwanya wa gatanu hari ‘Hindura’ ya Aime Prince

Nyumo yo gukora ‘Undimo’, uyu musore yaje kwerekeza muri Sky Entertainment, ahakomereza umuvuduko yatangiriyeho ubwo yari amaze gusoza amashuri ye yisumbuye umwaka ushize. Hindura ni imwe mu ndirimbo zijyezweho muri Kinyaga, zifite ubutumwa, mu ijwi n’injyana byiza.

  • Ku mwanya ka kane hari Karori ya Ely Chris

Karori cyangwa ‘mu ruturuturu’ nk’uko abafana bakunda kuyita si nshya ahubwo impamvu yagarutsweho ni uko yakorewe amashusho vuba aha. Ni indirimbo yakozwe na Boston ivuga ku ngaruzwamuheto z’agatama. N’ubwo itakinwe cyane kuri za radio, yakunzwe mu tubari cyane cyane ahacururizwa urwagwa mu byaro. Ely Chris amaze imyaka ibiri ahembwa muri batatu ba mbere muri Kinyaga Awards.

  • Ku mwanya wa gatatu hari Byaranze ya Mirror Empire

Byaranze ni indirimbo ihishe byinshi kuko ishobora kuba ivuga ku byo kunanirana kw’imikoranire hagati ya Bomaye na Paulin bajyize iri tsinda. Ikoze neza aho ivuga ko umujyi utisukirwa. Turacyabakurikiranira ibya Mirror Empire.

  • Ku mwanya wa kabiri hari Never Say Never ya Peace Thaidi

Peace Thaidi, umukobwa uri mu mwaka we wa mbere muri muzika yakomeje kwerekana ko azi icyitwa rap. Nyuma ya Biryoha Biryana video, uyu mukobwa w’imyaka 19 yaje gushyira hanze ‘Never Say Never’. Ni yo yagarutsweho cyane kurusha izi zose ku mbuga nkoranyambaga ari gukinwa kuri radio hari undi mwami.

  • Ku mwanya wa mbere hari Ntimunyange ya Vala Dagger Fire ft Dammy Official

Abakurikirana iby’umuziki wa Kinyaga bazi neza ibyo Ntimujyange yakoze cyane cyane kuri radio no ku mbuga nkoranyambaga. Ni indirimbo yavuzweho byinshi kubera ko isa nk’iyibasira bamwe mu bahanzi bo muri Kinyaga ndetse n’umwimerere wa beat yakoreshejwe ariko ibyo byose ni byo biyishyira ku isonga muri Kinyaga.

Ku makuru arambuye ajyanye n’imyidagaduro cyane cyane iya Kinyaga, wadukurikira ku mbuga nkoranyambaga zacu: you tube, Instagram, Facebook na Twitter hose ni Isi ya Muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *