Kinyaga Awards season ya 6 igiye gutangira

Abakunzi ba muzika ya Kinyaga bari bamaze igihe bibaza impamvu irishanwa rya Kinyaga Awards ridatangira kandi mu myaka itanu imaze ryarajyaga ritangira mu kwezi k’ Ukwakira ariko amakuru agera ku Isi.rw ni uko iri rushanwa ryegejwe mu Kuboza mu rwego rwo kurisangiza abanyeshuri ariko binafitanye isano n’uko irishanwa rishya rya Kivu Awards rizaba ryasojwe kuwa 30 Ugushyingo.

Kinyaga Award 2019 izaba n’ubwo yatinze gurangira nk’uko amakuru ava kuri Boston Pro nyiri iri rushanwa abivuga. Mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru wa RBA Radio Rusizi ducyesha iyi nkuru, Boston yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka rizatangira ubwo abanyeshuri bafite ibizami bya leta bisoza umwaka w’amamashuri wa  2019 bazaba batashye.

Andi makuru dufite ni uko iri rushanwa ryahinduriwe ingengabihe mu rwego rwo kwirinda ko ryahurirana na Kivu Awards kandi harimo abahanzi bashobora kugaragara muri aya marushanwa yombi.

Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi k’Ukuboza hazahita hatangira amajonjora ya Kinyaga Awards bahereye I Rusizi nk’ibisanzwe.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *