Kinyaga Awards 2019 iratangira muri iki cyumweru

Amakuru ava kuri Boston pro nyir’umushinga wa Kinyaga Awards avuga ko irushanwa ry’uyu mwaka  rizatangira kuwa 13 Ukuboza 2019 aho bazahera I Rusizi bakora amajonjora y’abazahagararira uturere.

Nk’uko nyir’ubwite yabyitangarije akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, Boston yavuze ko amajonjora yo mu turere dutatu iri rushanwa riberamo azatangirira mu karere ka Rusizi kuri uyu wagatanu wo kuwa 13 Ukuboza.

Kucyumweru cyo kuwa 15 Ukuboza, ijonjora rizakomereza mu karere ka Karongi mu gihe ab’I Nyamasheke bo bazagerwaho kuwa 20/12/2019.

Amakuru y’igihe irishanwa ry’abahagarariye ututurere rizabera n’impunduka zishobora kuba zizagaragara muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu muzayagezwaho mu nkuru Isi.rw tukiri kubategurira.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *