Jose Mourinho yiteguye akazi muri Arsenal FC

Nyuma y’intangiriro mbi ku mutozo wa Arsenal Unai Emery, amahirwe yo kugumana akazi muri iyi kipe arikuyoyoka umunsi ku munsi ndetse ikinyamakuru cya ESPN cyo cyanavuze ko Jose Mourinho aryamiye amajanja ku buryo igihe cyose yahamagarwa yahita ajya gutoza iyi kipe.

Unai ntiyemerwa na benshi mu bafana ba Arsenal kuva ku musozo w’umwaka w’imikino ushize. Uyu mwaka mushya nawo ntiyawutangiye neza by’umwihariko mu mikino ibiri iheruka yababaje abakunzi ba the Gunners.

Nyuma y’uko muri weekend ishize banganyije na Crystal Palace 2-2 nyamara bari babanje kubatsinda 2-0, ku munsi wejo naho baraye basezerewe na Liverpool kuri penalite nyuma yo kunganya ibitego 5-5 muri EFL nubwo hari ishuro ebyiri bagiye bayobora umukino ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Hahwihwiswa benshi bashobora gusimbura Unai mu gihe ubuyobozi bwa Arsenal bwaba bufashe icyemezo cyo kumwirukana. Muri abo harimo umwuungiriza we, harimo kandi Luis Enriques, Maximiliano Allegri na Jose Mourinho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *