Indirimbo Marina ari gukora muri iyi minsi ni inkuru z’imvune ari kugirira mu rukundo

Mu mpeshyi yashije umuhanzikazi Marina, yatangaje ko hari umusore yari yarakunze, ariko ko yabonaga yari ari gukunda urudashoboka biaba byari bifitanye isano ‘indirimbo ye Love You. Indi ndirimbo aherutse gushyira hanze yise Log Out, avugamo ko yamaze kwikuramo uwo musore burundu.

Ubwo asohoraha indirimbo Love You muri Nyakanga, Marina yagize ati: “Indirimbo Love You ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye kuko muri ino minsi mfite umuntu ndi gukunda, ariko kuba ufite umuntu uri gukunda bitandukanye no kuba mukundana… ahubwo birabangamye uzi kugira umuntu ukunda ubizi neza ko mutazakundana?”

Uyu mukobwa n’ubwo umutima we wabonaga uwo musore ugashonga, yari yahakanye ko adashobora gutera intambwe ngo ashire amanga, amubwire ko yamwihebeye, anamusabe urukundo, aho yagize ati: “Sindagera aho kubwira umuntu ngo Love You (ndagukunda). Reka reka njye ndi umugabo.”

Marina uherutse gushyira hanze indirimbo yise Log Out, avuga ko yamaze kumwikuramo burundu kandi ko yakomeje ubuzima bwe busanzwe, aho aagira ati: “reka biriya byararangiye, namwikuyemo, urumva nasohoye Log Out ntabwo nkibirimo.” Iyi ndirimbo Log Out, n’ubwo itavuga kuri Marina, ngo hari undi mukobwa w’inshuti ye byabayeho.

Kugeza ubu uyu mukobwa ubarizwa muri The Mane ntaremeza ko afite umukunzi nyuma ya Edisha bakundanye ataramamara, gusa byagiye binugwanugwa ko yaba akundana na Dereck wo itsinda rya Active n’ubwo batabyemera.

One Comment on “Indirimbo Marina ari gukora muri iyi minsi ni inkuru z’imvune ari kugirira mu rukundo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *