Ibyo Premier League idusigiye ku munsi wa 1: Lampard yahawe ikaze nabi, Liverpool itangiranye icyuho mu bwugarizi, Sterling ajya mu mateka, Lashford, VAR,…

Muri iyi weekend hatangiraga umunsi wa mbere wa shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi ariyo Premier League.  Uretse Chelsea yatsinzwe na Man Utd 4-0, andi makipe abarizwa muri atandatu ya mbere yitwaye neza abona amanota atatu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uretse gutsinda, gutsindwa no kunganya, hari ibindi byagaragaye kuri uyu munsi mu makipe atandukanye, ku bakinnyi, ku misifurire n’ibindi twakusanyirijwe n’itsinda ry’abanyamakuru bacu:

Amakipe abiri ahabwa amahirwe yo guhatanira igikombe cy’uyu mwaka yatangiye neza

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize, Manchester City na Liverpool ni yo ahabwa amahirwe yo kongera guhatanira iki gikombe cya 2019/20. Yombi yatangiye neza kuko The Citizens batsinze West Ham United 5-0 mu gihe Liverpool na yo  yatsinze Norwich 4-1.

Liverpool ifite ikibazo mu bwugarizi       

Kimwe mu bibazo Liverpool Fc yari yarashakiye umuti mu mwaka ushize ari na byo byayifashije kugera aho yageze, cyari ugukomeza ubwugarizi. Kuri ubu bigaragara ko batatangiye neza kuko nyuma y’imyitwarire yo ku rwego rwo hasi bagaragaje mu mikino ya pre-sesson, bongeye kugaragaza intege nke ku mukino wa community Shield bakina na Man City.

Ku munsi wo Kuwagatanu naho bashimangiye ko batariyubaka uko bikwiye kuko na mbere y’uko Teemu Pukki abatsinda igitego ku munota wa 63, Norwich yari yagiye ihusha uburyo bwinshi. Ntibisanzwe ko ikipe nka Norwich ibone amahirwe 12 yo gitsinda ku kibuga Anifield.

Sterling  yabaye umukinnyi wa munani utsinze hat trick ku munsi  wa mbere mu mateka 

West Ham yagorewe kuri Man City kuko mu mikino ine gusa iheruka kubahuza, aba bagabo b’ I London bamaze kurya ibitego 15-1. Ni muri ubu buryo umusore w’imyaka 24 Raheem Sterling yafatiyeho atsinda ibitego 3 muri 5-0 batsinze Kuwagatandatu.

Uyu mwongereza abaye umukinnyi wa munani utsinze ibitego bitatu ku mukino w’umunsi wa mbere mu mateka ya Premier League.

Arsenal yaratsinze ariko abafana ntibanyuzwe cyane cyane kuri Henrikh Mkhitaryan 

N’ubwo The Gunners baje kubona amanota atatu atoroshye bayakuye kwa Newcastle, abakurikiye umukino ntibanyuzwe n’imyitwarire y’abakinnyi basanzwe  ba Unai Emery dore ko abashya barimo  David Luiz, Dani Ceballos na Nicolas Pepe bose batangiriye ku ntebe y’abasimbura.

Henrikh Mkhitaryan ni umwe mu bari bitezweho gufasha iyi kipe yari agiye gukinira umukino wa 35 kuva yayigeramo avuye muri Manchester United. Umukino wasaga nk’uwamurenze, ajarajara mu kibuga, by’umwihariko mu gice cya mbere dore ko yaje gutakaza imipira 15 yose.

Machester United ifashijzwe Rashford waryanaga hamwe na Maguire mushya bakiriye nabi umutoza mushya wa Chelsea Frank Lampard

Nyuma yo kugenda kwa Lukaku abantu bibazaga arinde wo guhanga amaso mu gutsinda ibitego kwa United. Marcus Rashford yatangiye asubiza abibazaga ku mihagarariye ye imbere y’izamu n’ubushobozi bwo gutsinda umuppira wa nyuma. Yabisubije atsinda ibitego bibiri muri 4-0 batsinze Chelsea.

Uretse Rashford wabaye urufunguzo, Manchester United yanashimangiye ko uburyo bwa aount attack bushoboka. Antony Martial na Marcus Rashofrod bageragereje uburyo bw’umuvuduko wabo kuri Chelesa birabahira. Byashmangiwe na rutahizamu mushya Dan James werekenye kimwe mu byo yaguriwe.  Ikindi cyagaragaye nk’uko umusesenguzi mushya Jose Mourinho yabigarutseho ni icyizere yabonye mu mukinnyi mushya Harry Maguire.

Video Assistant Referee VAR yagize ijambo

Nk’uko byari bitegerejwe VAR yarakoreshejwe by’umwihariko iza gukora akazi kayo ku mukino wahuje Man City na West Ham aho hari igitego City yatsinze ariko ubu buryo bw’imisifurire buza kucyanga. Ku mukino wa Wolves ho, umutoza Nuno Espirito Santo yaje gusakuza ku munota wa mbere n’amasagonda 38 avuga ko VAR yishe uburyohe bw’umukino.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *