Holy Boys bishimiye uko indirimbo ‘WiFi’ yakiriwe: Icyizere muri Kinyaga Awards izasozwa Kucyumweru

Abasore bagize itsinda Holy Boys  bishimiye uko indirimbo yabo ‘WiFi’ yakiriwe n’abakunzi ba Muzika banemeza ko ari ikimenyetso cy’uko bazitwara neza mu irushanwa rya Kinyaga Awards rizasozwa Kucyumweru cyo kuwa 19 Mutarama 2020.

‘WiFi’ ni indirimbo nshya ya Holy Boys yakozwe na Bob pro. Nyuma y’igihe gito igeze hanze, aba basore barishimira uko bakiriwe n’abakunzi ba muzika bw’umuhariko abakunda ibihangano byabo.

N’ubwo aba basore bakomoka mu karere ka Karongi, ubu baba mu mujyi wa Kigali kubera akazi n’amasomo ari naho bakorere umuziki. Kuri ubu bari I Karongi aho baje kwitegura gusoza irushanwa rya Kinyaga Awards 2019.

Bakigera I Karongi ngo batunguwe no gusanga hari abantu bacuranga indirimbo zabo ndetse banishimira ko zikoreshwa kuri radio zo mu ntara y’ Uburengerazuba. Ibi ngo byaje bishimangira ibyo abantu bavuze kuri iyi ndirimbo yabo bituma banagira icyizerero cyo kuzegukana Kinyaga Awards.

‘WiFi’ ije ikurikira indirimbo nka ‘Urashya Warura Iki’ yakorewe muri Click music, ‘Vanessa’ yakorewe muri Apex studio, ‘Urushako’ na ‘Bizashira’ zombi zakorewemuri Dream record.

Holy Boys ni itsinda rigizwe n’abasore batatu: Babouzzo,Hirparty na Kuzn

Holy Boys ni bamwe mu bahanzi bazahagararira akarere ka Karongi mu irushanwa rya Kinyaga Awards ku nshuro yaryo ya gatandatatu. Kuri iyi nshuro rizasozwa kuwa 19 Mutarama 2020 mu birori bizabera ku kigo cy’ urubyiruko cya Nyamasheke giherereye ku Rwesero mu murenge wa Kagano.

Abahanzi bazahagararira Karongi ni Holy Boys, Cyoya Ryongo, Alicia Saga, Cash Power na Pazzo West. Aba  bose ni ubwa mbere baje muri iri rushanwa n’ubwo igikombe giheruka cyatashye iwabo I Karongi gitwawe n’itsinda ry’abaraperi rya The Snippers.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *