Harmonize yabuze ku rubyiniro I New York, asaba imbabazi yitwaje Visa ariko haravugwa amacakubiri muri WASAFI

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Mu gitaramo cyabereye I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri iyi weekend ishize cya  One Africa Festival, abafana bategereje umuhanzi Harmonize maze ku mutona wa nyuma yisegura avuga ko atakiririmbye kubera kubura Visa ariko abakurikiranira hafi ibya WASAFI bavuze ko byaturutse ku macakubiri ari hagati ye na Diamond.

N’ubwo nyiri Kwangwaru yasabye abafana imbabazi, abari baguze amatike banaturutse hirya no hino muri Amerika ya ruguru bagaragaje kutishimira uku gutenguhwa cyane cyane bibaza impamvu aya makuru atagiye hanze kare. Iyi ngingo ni nayo abasesenguzi barikugenderaho bavuga ko ikibazo atari Visa.

Umwe mu bafana bananiwe kwihangana yagize ati: “Mushiki wange ari mugahinda gakomeye. Twaakoze urugendo rw’amasaha umunani tuvuye muri Canada none ngo ntabwo uririmba? Kandi n’ubusshize I Toronto ntiwahagaragaye,”

Mu gusubiza abafana anabiseguraho, Harmonize yabijeje ko ibyiza biri imbere. Mu nkuru y’ikinyamakuru Tuko.co.ke bagarutse ku makimbirane ari hagati ya Harmoniza na Diamond Platnamuz n’imwe mu mpamvu zishobora kuba zzihishe inyuma y’ibyabaye.


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *