Espoir FC 3-2 Gasogi United: Umukino wateje umwiryane muri Gasogi United

Mu mukino wo ku munsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, ikipe ya Espoir FC yari yagarutse mu rugo inahashimishiriza abafana itsinda Gasogi United ibitego 3-2 byanateje umwiryane muri Gasogi United yamaze guhagarika umunyezamu wabo Isingizwe Patrick by’agateganyo bamushinja gutenguha ikipe.

Ni umukino wa mbere ikipe ya Espoir FC yari yakiririye mu rugo I Rusizi nyuma y’uko iyabanje yayakiriraga I Huye kubera ikibuga cy’ i Rusizi kitari cyujuje ibisabwa na Ferwafa.  Abafana bari benshi n’urukumbuzi rwinshi ariko baje no kwirebera iyo Gasogi yari imaze iminsi yarazamuye intugu.

Image may contain: one or more people and outdoor

Abafana bari benshi n’urukumbuzi rwinshi ariko baje no kwirebera iyo Gasogi yari imaze iminsi yarazamuye intugu

Ku munota wa 35 Niyonsaba Eric yafunguye amazamu kuri Espoir FC, bajya kuruhuka ari 1-0. Ku munota wa 51 Manace Matatu Mbedi yishyuriye aba bashyitsi ndetse anabahesha itsinzi ku munota wa 55.

Nyuma y’iminota 6 Kymbadde Fred yishyuriye Espoir FC ku gitego umuzamu Patrick atagaragaje ubuhanga, akarekura umupira utari unakomeye. Irindi kosa ryasubiriye ku munota wa 78 ubwo myugariro Nshimiyimana Elyse yateraga umupita w’umuterekano ahagana mu kibuga hagati maze Patrick akawuninurira mu izamu bigaragara ko yashakaga kuwurenza izamu.

Umukino warangiye Espoir FC isigaranye amanota atatu ku bitego 3-2. Nyuma y’umukino umuyobozi wa Gasogi United KNC yikomye umunyezamu we wa kabiri Isingizwe Patrick uri gukina kuko uwari usanzwe ari umunyezamu wa mbere afite imvune.

Umuyobozi wa Gasogi KNC yagize ati: “Uyu mukino uratubabaje. Ibitego byose dutsinzwe ni iby’umuzamu. Si ubwa mbere no kuri Mukura byarabaye. Njye nka perezida tugomba kumuhana. Bitabaye ibyo kwaba ari ukorora.”

Mu mukino utaha wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’ u Rwanda, Espoir FC izajya mu Bugesera gusura Heroes kureba ko bajya mu karuhuko nibura bafite amanota 10 kuko kuri ubu bafite amanota 7.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *