Dossy Promoter bamaze gusinyisha abahanzi bashya, bagira batatu ari nabo babaye bahagarariyeho

Nyuma ya Javanix na Malizuku, kampani ya Dossy Promoter yasinyishize itsinda rya The Bombi ryabaye umuhanzi wa gatatu ari nawe babaye bahagarariyeho bakaba bagiye gukorana n’abo batatu mu gihe cy’imyaka nk’ibiri

The Bombi (photo: @dossy)

The Bombi ni itsinda rishya rikora umuziki  ariko abarigize bo si bashya kuko rigizwe ha Elivino na Hirwa .. basanzwe bazwi muri muzika ya Kinyaga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Aime Niyibizi uyobora Dossy Promoters yavuze ko The Bombi bari bamaze igihe mu mikoranire y’igeragezwa n’iyi kampani kandi impande zombi zishimiye uko iyo mbanzirizamasezerano yagenze.

Aime Niyibizi, CEO wa Dossy Promoter (photo: @dossy)

Ikindi Aime Niyibizi yagarutseho ni uko nta wundi muhanzi Dossy isongeragusinyisha vuba kuko ngo mu gihe nibura cy’imyaka ibiri bagomba kubanza gukorana n’aba bahanzi batatu bakagira aho bava n’aho bagera.

Ku ruhande rwa The Bombi bavuze ko buri umwe muri babiri bagize iri tsinda yari amaze igihe akora ariko bakabona imbaraga zitari zihagije ngo barenge Kinyaga bagere hirya no hino mu gihugu. Nyuma yo kwihuza, ngo bari bakeneye ubafasha cyane cyane kwimenyekanisha no kubyaza umuzaruro ibikorwa byabo.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *