Cécile Kayirebwa agiye kubimburira abandi mu guhembwa nk’ikirangirire mu bahanzi nyarwanda

Abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda bagiye gutangira kujya bashimirwa mu bitaramo bikomeye bizajya bitegurwa buri mwaka, ku ikubitiro Cécile Kayirebwa niwe uzaherwaho.

Ibi bitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’abantu batandukanye bihurije hamwe byiswe “Ikirenga mu bahanzi”.

Muri uyu mwaka iki gitaramo gitegerejwe tariki 8 Werurwe 2020, abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’Itorero Ibihame nibo bazasusurutsa abazitabira.

Iki gitaramo ngarukamwaka kizajya kiba kigamije gushimira mu ruhame umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda.

Mecky Kayiranga umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko buri munyarwanda wakunze umuhanzi uzajya aba agezweho, afite uburenganzira bwo gufata umwanya akamushimira imbere y’abantu.

Ati “Niba ukunda Kayirebwa ukaba wumva wamushimira ku giti cyawe, uzahabwa umwanya nushaka umuhe inka cyangwa icyo ushaka.”

Usibye abakunzi babo bazashimira abahanzi bakunze kuva cyera, Kayiranga yavuze ko hari ishimwe atifuje gutangaza bazajya bagenera aba bahanzi.

Usibye kuba hazajya hashimirwa abariho, Kayiranga yavuze ko batazirengagiza abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda batakiriho.

Ku mpamvu bahereye kuri Kayirebwa, Kayiranga yavuze ko ntamuntu ushidikanya ku bigwi by’uyu mubyeyi mu muziki, bityo kuba ariwe bahisemo guheraho basanga ari amahitamo meza.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi b’abanyabigwi mu muziki kizashimirwamo Kayirebwa kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *