CAF Champions League: Rayon Sports ishobora kongera kwisanga imbere ya Enyimba mu gihe yaba isezereye El Hilal

Kucyumweru cy’ejo kuwa 21 Nyakanga niho bahaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu marushanwa ya CAF mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20 aho  Rayon Sports izahura na Al Hilal yo muri Sudani mu gihe AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation izahura na KMC FC yo muri Tanzania.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo, CAF Champions League, izabanza kwakira Al Hilal Omdurman yo muri Sudani mu ijonjora ribanza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Khartoum.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria mu cyiciro kibanziriza amatsinda. Ibi bivuze ko mu gihe Enyimba na Rayon Sport zaba zikomeje zazahurira mu jonjora rya kabiri

Muri CAF Confederation Cup, AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka izahura na Kinondoni Municipal Council Football Club (KMC) yo muri Tanzanie iheruka kugura Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’. Iyi kipe yari muri Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, ni yo izakira umukino wo kwishyura nyuma y’ubanza uzaba wabereye i Kigali.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security Services yo muri Malawi.

Imikino y’ijonjora ribanza muri aya marushanwa ya CAF izakinwa hagati ya tariki ya 9 n’iya 24 z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2019.

Iyi niyo ndirimbo ijyezweho muri EDM hano mu Rwanda, Yumve, Kora Subscribe kuri iyo you tube channel yacu ujye ubona amakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Niba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu: isi.rwonline@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *