Byinshi kuri The V 100 % bamwe mu bahanzi 10 bazahatanira Kinyaga Awards: batinya nde, batekereza iki, ni iki badusaba?

The V 100 % ni itsinda rigizwe na Kabange Shilli na Vaya System. Ni itsinda ryatangiye muri 2016, kuri ubu bamaze gukora indirimbo enye. Ni bamwe mu bahanzi bane bazahagararira akarere ka Nyamasheke mu irushanwa rya Kinyaga Awards season ya 5 aho babaye aba mbere mu ijonjora rya Nyamasheke.

Mukeshimana Mark AKA Vaya System aririmba chorus mu gihe Kabange we yitwa Bisengimama Victor aho we aririmba hiphop. Aba bombi bakomoka mu murenge wa Bushenge.

Vaya System ni wagiranye ikiganiro na isi.rw muri gahunda yo gushaka amakuru y’ingenzi ku bahanzi 10 bazahatanira irushanwa rya Kinyaga Awards season 5 muri 2018.

⦁ Twamubajije indirimbo bamaze gushyira hanze

Tumaze gukora indirimbo enye harimo nk’iyitwa ‘Iterambere’, ‘Wibihishyira’, ‘Imbano’ n’izindi ziri gutunganywa. Ntabwo dufite nyinshi bijyane n’igihe tumaze kuko nagize igihe kinini muri Uganda.

⦁ Mwabyakiriye gute kwisanga mu bazahatanira Kinyaga Awards 2018?

Bwaduteye imbaraga. Ni ubwa mbere Kinyaga hari harimo abakemurampaka bashimishije abatsinze n’abatsinzwe. Natwe twari twakoze kuko hiphop ya Kabangi na njye ubwanjye ndayifana kandi burya kuba aba mbere ni igisobanura cy’uko twitwaye neza.

⦁ Ni bandi bahanzi muri gutinya muri iri rushanwa?

Nta kibazo dufite. Turashyiramo umwete kuko urugamba ni urugamba. Nkanye nahatanye na ba Fallen, Digdog na ba Pasher kandi bari abahanga. Kuri ubu abarimo ni abameze nka twe. Gusa abantu b’i Rusizi ni bo batuteye ubwoba.

⦁ Ni iki mwasaba abategura Kinyaga Awards?

Twe twifuza ko buri muhanzi mu 10 baba baje muri Kinyaga atajya atahira aho, bakamuha akantu na ho kaba gato nk’uko Guma guma ibikora. Abagize akanama nkemurampaka na bo bazirinde amarangamutima.

⦁ Abahanzi mujyiye guhangana bo murabasaba iki?

Abahanzi bajyenzi bacu bazagire imyitwarire myiza, bemere ibiva mu marushanwa cyane cyane ko abajyize akanama nkemura mpaka ari ahabanga.

⦁ Abafana bo murabasaba ibiki?

Abafana bazakore akazi kabo ko gushyigikira ababashimisha kuko ni bo bajyenerwabikorwa b’uruganda rwacu.

One Comment on “Byinshi kuri The V 100 % bamwe mu bahanzi 10 bazahatanira Kinyaga Awards: batinya nde, batekereza iki, ni iki badusaba?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *